skol
fortebet

Buravan ngo Album ye ya mbere yise ‘The Love Lab’ ngo izaba igizwe n’indirimbo z’urukundo

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Yvan Buravan ugiye gushyira hanze Album ye ya mbere hanze yise The Love Lab izaba iriho indirimbo 17 z’urukundo gusa. Aho azayimurika taliki ya mbere Ukuboza uyu mwaka .

Sponsored Ad

Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan ku izina ry’ubuhanzi mu gihe yitegura gushyira hanze Album ye y’indirimbo yatangaje ko izaba igizwe n’indirimbo z’urukundo gusa.

Yagize ati” Ati “ Nayise the love lab, bishatse kuvuga The Love Laboratory[….]Nayihaye iryo zina kuko indirimbo zose ziyiriho ari iz’ urukundo.”

Ikindi cyatumye ayita iryo zina ngo nuko yagiye akurikiza ubutumwa yagiye yakira bw’abakundana bagiye bahuzwa cyangwa bagakomezwa n’indirimbo ze.

yakomeje avuga ko izaba igizwe n’indirimbo 17 harimo eshanu yagiye akorana n’abandi bahanzi. Igitaramo cyo kumurika iyo Album ye kizaba taliki ya mbere(1) Ukuboza 2018 mu ihema rya Camp Kigali ahasanzwe habera ibitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa