skol
fortebet

Buravan ngo ashobora gufatanya na se mu gitaramo cyo kumurika Album ye ‘The Love Lab’

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Buravan yatangaje ko afite amahirwe yo kuba yafatanya na se mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise ‘The Love Lab’.

Sponsored Ad

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amashusho atandukanye avuga ku gitaramo cy’umuhanzi Yvan Buravan aho bamwe mu byamamare bitandukanye byo mu Rwanda byemeje ko bizifatanya nawe nyuma yuko atsindiye igihembo cya ‘Prix Découvertes 2018 ,irushanwa ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Kuri uyu wa Kane taliki ya 29 Ugushyingo 2019 nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru aho Yvan Buravan yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo uko imyiteguro imeze ndetse naho ageze akora imyitozo, yasubije ko ahagaze neza ndetse ko imyiteguro ayigeze kure.

Yagize ati "Iki gitaramo cyanjye cya mbere ni ikintu gikomeye kuri njye nk’umuhanzi. Nari maze igihe muri uyu muziki ndi gukora ariko hatarabaho album. Iki nicyo gikorwa navuga ko kirimo imbaraga nyinshi, zaba izanjye bwite ndetse n’itsinda rya The New Level harimo no gukorana na EAP. Ni icya mbere cyanjye ariko nanone gifite imbaraga nyinshi. The Love Lab ni itangiriro ry’ikindi kintu gikomeye cyane."

Nk’umuhanzi aba agomba kuba afite itandukaniro n’ibindi bitaramo yasubije ko itandukaniro rihari kuko azakora umuziki mu buryo bw’umwimerere ‘Full Live’ aho azafatanya n’abahanzi batandukanye barimo Actibe basanzwe bafashirizwa muri Label imwe ndetse na Charly na Nina ndetse n’abandi.

Abajijwe niba se umubyara baririmbanye Garagaza ko nawe ashobora kuzifatanya nawe bakaririmbana yasubije ko amahirwe yo ahari

Ati” Ni ibintu ntigeze nshaka kuvugaho mbere y’igitaramo ariko bifite amahirwe ari hejuru yo kuba byabaho, rero ndagira ngo ntumire buri wese. Bazaze kwifatanya nanjye tugire ibyo twungurana ku rukundo cyane ko ari ibintu tunyuramo buri munsi."

Yavuze ko yahisemo kuyita ’The Love Lab’ bitewe n’uko indirimbo zose ziyigize zivuga ku urukundo n’ibiruberamo byose bityo ahitamo kuyiha iyo nyito.

Yasoje ashimira The New Level ndetse n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bye by’umuziki aho yaboneyeho no gushimira EAP ,Itangazamakuru ridahwema kumuba hafi igihe cyose. Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kmu ihema rya Camp Kigali aho Kwinjira bizaba ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 150,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa