skol
fortebet

Buri muntu aba afite urukweto rwe buriya urwanjye rwarabonetse –Asinah

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Asinah avuga ko amaze amezi atandatu abonye undi musore bakundana nyuma y’imyaka 3 ari wenyine, gusa ngo byabaye inzira ndende kuko yamaze igihe kinini ataramwiyumvamo. Gusa kuri ubu yabonye urukweto rwe .

Sponsored Ad

Mu minsi yashyize nibwo Assinah yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore ukomoka I Burayi aho ngo bamaranye amezi 6 bakundana ngo nubwo byabanje kumugora kuko atamwiyumvagamo.

Asinah wakundanye na Riderman nyuma batakaza gutandukanye ku mpamvu zitamenyekanye benshi bamuzi ku bw’urukundo rw’igihe kirekire yabanyemo n’umuhanzi Riderman waje gutungurana agasohora impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe na Agasaro Nadia Farida utari uzwi na benshi. Aho benshi bahamye ko uyu mukobwa yashenguwe nibyo uyu musore yamukoreye bigatuma nawe ahita yinjira mu muziki .

Kuri ubu imyaka 3 irashize Asinah atari kumwe na Riderman yari yarihebeye. Yemeza ko ibikomere byamaze gushira ku buryo kuri ubu anafite umukunzi ukomoka mu gihugu cya Albania. Kuri ubu ngo yumva yishimye cyane kuko urukundo ari ikintu cya mbere gishobora kuryohera buri umwe wese.

Yagize ati “ urukundo ni ikintu cyiza cyane, ni ibintu umuntu wese ashobora kuryoherwa na byo, akumva uburyohe bwabyo, si njyewe njyenyine n’undi wese kandi nta gitangaza kirimo kuba nongeye gukunda, ndashimira Imana kuko ndishimye.

Asina h n’ubwo ari mu munyenga w’urukundo n’uyu musore ukomoka ku mugabe w’u Burayi, ngo ntibyabanje kumworohera kuko yari amaze igihe kinini atereta ariko umukobwa atarabyiyumvamo neza

Yagize ati “tumaze igihe kigera nko ku meza atandatu cyangwa umunani dukundana ariko mbere y’aho akaba yarankunze igihe kinini njye ntaramuha amahirwe kuko numvaga bitaraza.”

Yunzemo ati “urukundo ntabwo uruhatiriza, rufite aho ruva rukagwa ahashashe, buri muntu aba afite urukweto rwe buriya urukweto rwanjye rwabonetse.”

Asinah avuga ko mu bandi basore babiri bari barakundanye mbere, uyu bari kumwe ngo niwe yumva amuryoheye cyane kuko yari anakumbuye umuntu umwitaho by’umwihariko. Ngo ku byerekeye intego y’urukundo rwa Asinah n’uyu musore ngo babihariye Imana, ngo izabacire inzira ubundi bayicemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa