skol
fortebet

Bushali na bagenzi be bakurikiranweho gukoresha ibiyobwabwenge bagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi wari ukizamuka akaba yari akunzwe mu njyana ya Kinyatrap Bushali, we na bagenzi be batatu bagejwejwe imbere y’ubushinjacyaha aho bakurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 ni bwo batawe muri yombi n’inzego z’umutekano , bafatiwe mu Murenge wa Nyakabanda aho bivugwa ko bari baraye mu nzu imwe basangiraga ibiyobyabwenge. Bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rutangire iperereza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019 ni bwo Bushali, Slum Drip n’abakobwa babiri bari kumwe bafite ibiyobyabwenge bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha babazwa ku byaha bakurikiranyweho.

Nyuma yo kubazwa, hategerejwe ko butanga ikirego mu rukiko bityo bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aba bose uko ari bane bahuriye mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri bo, umwana muto wararaga mu nzu barayemo yarabimukiye ajya kurara ahandi , umubyeyi yarabyutse mu masaha y’igitondo abonye abantu atazi bakoraniye iwe yitabaza inzego zibanze, ni uko batawe muri yombi.

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap.

Aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip ni yo yatumye aba ikirangirire cyane mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa