skol
fortebet

Bushali na mugenzi we bakorana injyana ya Kinyatrap batawe muri yombi na Polisi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki we na mugenzi we witwa Slum Drip bakoranaga injyana ya Kinyatrap bafashwe bari kumwe n’abakobwa babiri aho bikekwa ko barimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Bushali wamenyekanye mu ndirimbo nka Ni tuebue,ku gasima n’izindi,yatawe muri yombi na Polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2019, ubwo yafatwaga ari kumwe n’uyu mugenzi we Slum Drip n’abakobwa 2 bari mu rugo rumwe mu murenge wa Nyakabanda aho bikekwa ko bakoreshaga ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda aho bafatiwe witwa Nsabimana Désiré,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu Bushali na bagenzi be bafatiwe mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri aba basangiraga ibiyobyabwenge.

Yagize ati ”Bahuriye mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri abo bana basangiraga, uwo mwana yabafunguriye inzu yo ku ruhande, umubyeyi abonye abantu atazi bakoraniye iwe yitabaza inzego zibanze, ni uko batawe muri yombi.”

Aba basore n’abakobwa babiri bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubakoreho iperereza mbere y’uko bashyikirizwa ubushinjacyaha ngo bajyanwe mu nkiko.

Uru rubyiruko rwafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ndetse n’icupa ririmo ibintu by’ifu bitaramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa