skol
fortebet

Bushali na mugenzi we bamenyekaniye mu ndirimbo ’Ni Tuebue’ n’inkumi ebyiri bashobora kumara umwaka muri Gereza-RIB

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki we na mugenzi we witwa Slum Drip bakoranaga injyana ya Kinyatrap bafashwe bari kumwe n’abakobwa babiri aho bikekwa ko barimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 nibwo aba basore batawe muri yombi baguwe gitumo bari gukoresha ibi biyobyabwenge.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB ’Mbabazi Modeste’, mu kiganiro yagiranye na UMURYANGO yasobanuye byimbitse ibyitabwa muri yombi ry’aba bahanzi bari baharawe muri iyi minsi.

Ati"Nibyo koko aba bahanzi bafashwe,bafatiwe mu Nyakabanda bafatanwa ibiyobyabwenge by’Urumogi"

Aba bahanzi bafashwe mu gihe Police y’Igihugu ifatanyije n’izindi nzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya Ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko ntakigomba gukoma mu nkokora ubwo bukangurambaga kuko uko bakomeza kunywa ibiyobyabwenge ari nako ibihano byiyongereye.

Ati"Ntekereza ko atari Polisi ibikora yonyine, ahubwo hari RIB, NRS n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze,bose barakora ubwo bukangurambaga kandi bugera ku nshingano"

Mbabazi Modeste yaburiye abishora mu biyobyabwenge ko inzego zibishinzwe zitazahwema kubakurikirana kugeza bicitse.

Ati"Ubundi kunywa ibiyobyabwenge ni icyaha kandi gihanwa n’Amategeko,hashingiwe ku bihano abantu bagakwiye kubicikaho kuko ibihano ubwabyo birakakaye, ikindi nuko kunywa ibiyobyabwenge ntacyo byungura umubiri w’umuntu uretse kumuca intege no guhora bimushora mu byaha, turasaba rero ko rwose babivho.

UMVA IKIGANIRO MBABAZI MODESTE YAGIRANYE NA DC TV RWANDA

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki we na mugenzi we witwa Slum Drip,ubu bafungiye kuri RIB ishami rya Nyamirambo mu gihe hategerejwe ko bakorerwa i dosiye bakajyanwa mu rukiko.

Twakwibutsa ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ibitekerezo

  • Usome neza itegeko ibihano byararemereye kurenza ibyo mwavuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa