skol
fortebet

Knowless yavuze kuri Miss Jojo,Liza na Miss Shannel(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nyarwanda Butera Jeanne D’arc uzwi nka Butera Knowless ubu wamaze no kuba umugore ndetse akaba afite n’umwana w’amezi atanu yatangaje ko yakuze bamwita icyomanzi ndetse anavuga uko we afata abahanzikazi nka Miss Jojo,Liza ndetse na Miss Shannel. Umuhanzikazi Miss Jojo kera akiri umuhanzi
Knowless Butera ubwo yaganiraga n’umuryango.rw….twamubajije uko we afata abahanzikazi Nyarwanda bamubanjirije aribo Miss Jojo,Liza ndetse na Miss Shannel hanyuma adusubiza muri aya magambo “Iyo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nyarwanda Butera Jeanne D’arc uzwi nka Butera Knowless ubu wamaze no kuba umugore ndetse akaba afite n’umwana w’amezi atanu yatangaje ko yakuze bamwita icyomanzi ndetse anavuga uko we afata abahanzikazi nka Miss Jojo,Liza ndetse na Miss Shannel.

Umuhanzikazi Miss Jojo kera akiri umuhanzi

Knowless Butera ubwo yaganiraga n’umuryango.rw….twamubajije uko we afata abahanzikazi Nyarwanda bamubanjirije aribo Miss Jojo,Liza ndetse na Miss Shannel hanyuma adusubiza muri aya magambo “Iyo mitwe Itatu ni imitwe nubaha cyane..baradutangiriye ..Miss Jojo na Shannel ndetse na Liza..ni abakobwa bagaragaye nk’Intwali kubera yuko uno muziki dukora ntabwo abantu bawumvaga cyane ..noneho byumwihariko ku bakobwa cyari ikigeragezo”.

Miss Shannel ubu wanashakanye n’umugabo w’umuzungu

Knowless akaba yakomeje agira ati “Umukobwa wanjyaga kuririmba yitwaga indaya,yitwaga Icyomanzi ..nta Cyizere yabaga agifitiwe n’abantu cyangwa se n’umuryango ..nkibaza rero ko ari ikintu gikomeye..ni inzira baduciriye..kubera yuko ahantu hose nagera nzirikana ko hari abatubanjirije kandi nubaha nka bakuru banjye..niyo nagera ku rwego ruvugwa ko rurenze ntabwo hazigera hagera nkaho aho abo bambanjirije kuko aribo banciriye inzira”.

Umuhanzikazi Liza nawe ubu ufite umugabo w’umuzungu

Kandi Knowless akomeza avuga ko mu muziki abubaha cyane ndetse ko anabazirikana ndetse anahamya ko ari imitwe ikomeye cyane kubera ko ngo aribo babashije gutinyuka maze nabo barumuna babo barabatinyura noneho nabo babasha kubikora neza…!Ngayo nguko uko Knowless afata abahanzikazi Nyarwanda bamubanjirije.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa