skol
fortebet

Knowless warokotse Jenoside afite imyaka 4 yagize icyo asaba abanyarwanda

Yanditswe: Saturday 07, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless ni umuhanzi ukomeye cyane mu Rwanda, ndetse no mu karere amaze kumenyekana. Mu myaka 24 ishize biragoranye cyane kugira icyo avuga ku byamubayeho muri Jenoside yakorewe abatutsi,aho yari umwana muto cyane ataruzuza imyaka ine, ubutumwa atanga uyu munsi ni ubw’ubumwe bw’abanyarwanda no gukomera ku barokotse.
Knowless yavutse tariki 01 Ukwakira 1990 avukira mu Ntara y’Amajyepfo,kimwe n’abandi bahanzi mu gihe nk’iki cya Jenoside ibikorwa byabo bya muzika ntabwo (...)

Sponsored Ad

Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless ni umuhanzi ukomeye cyane mu Rwanda, ndetse no mu karere amaze kumenyekana. Mu myaka 24 ishize biragoranye cyane kugira icyo avuga ku byamubayeho muri Jenoside yakorewe abatutsi,aho yari umwana muto cyane ataruzuza imyaka ine, ubutumwa atanga uyu munsi ni ubw’ubumwe bw’abanyarwanda no gukomera ku barokotse.

Knowless yavutse tariki 01 Ukwakira 1990 avukira mu Ntara y’Amajyepfo,kimwe n’abandi bahanzi mu gihe nk’iki cya Jenoside ibikorwa byabo bya muzika ntabwo biba ari byinshi, afata umwanya uhagije wo kuba ari mu rugo akajya no mu bindi bikorwa bijyanye no kwibuka.

Kuri we Jenoside ni ikintu kibi cyane cyabaye mu Rwanda kidakwiye kuzongera kuhaba ukundi.

Butera Knowless yagize icyo avuga ku munsi w’icyunamo avugako ari umwanya bafata w’umwihariko bakunamira ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babibuka ndetse bakanabaha icyubahiro bakwiye.

Yagize ati "Icyunamo kivuze byinshi. Ni umwanya dufata w’umwihariko tukunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, tukabibuka ndetse tukabaha icyubahiro kibakwiye. Jenoside yabaye mu gihugu cyacu yasize isenye byinshi ndetse hafi ya byose, benshi babuze imiryango yabo abana babuze ababyeyi babo ndetse n’ababyeyi babuze abana. Kuba rero abo yasize tukiri abana ubu twarakuze ndetse natwe tumazw kugira abadukomokaho, ni ikimenyetso cyiza cyerekana ko abanyarwanda banze guheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kubaho, bakiyubaka, bakanaziba icyo cyuho cyatewe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Knowless kuri we abahanzi abafata nk’ijisho rya rubanda, avuga ko byoroshye kuba umuturage yumva indirimbo agahita afata amagambo yayo, bityo ko bo nk’abahanzi bakwiye kugira uruhare rushya mu kubaka igihugu bakoresheje impano zabo.

Ati “Nk’abahanzi dukwiye gukora icyo aricyo cyose cyakumira Jenoside, n’aho tubibonye n’abafite imyumvire nk’iyo tugashyira hamwe tukayamagana duharanira ko bitazongera.”

Ubutumwa aha abanyarwanda

Mu magambo ye ati “Abarokotse bakomere, ibyabaye byarabaye ariko ntibizongera. Baharanire kubaho kandi kubaho neza kubera ko guhera mu bwigunge nta kintu byakubaka, ariko kureba imbere nibyo bikwiriye.

Ibi bihe iyo tubigezemo biba bikomeye kuri buri wese. Kuko kwibuka bituma umuntu yongera kumva nk’aho ibyo bintu byabayeho ejo.

Niba uziko ufite umuturanyi cyane cyane ukunda kugira ibikomere muri iki gihe cyo kwibuka ntumutererane, umusange, umuhumurize, umukomeze kuko nicyo abanyarwanda tubereyeho guhana icyizere no guharanira bitazongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa