skol
fortebet

Butera Knowless yahishuye ibimushimisha cyane ku mugabo we nuko bamenyanye bwa mbere

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Butera Knowless ni umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu gihugu cy’u Rwanda, yatangaje ko hari byinshi bimushimisha ari kumwe n’umugabo we Clement kuva babana, ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru muri ‘Samedi détente’ giheruka guca kuri Radio Rwanda.

Sponsored Ad

Muri iki kiganiro babajijwe byinshi cyanebyerekeye ubuzima bwabo nabo batanga ibisubizo.

Mu minsi ishize nibwo Knowless na Clement bizihije isabukuru y’imyaka itatu barushinze.

Knowless yatangiye atangaza ko yamenye Clement cyera kuko bize hamwe. Gukorana byo ngo byatangiye ubwo uyu muhanzikazi yasabaga Clement wari ufite studio ko yamukorera indirimbo. Kuri iyo nshuro batangaje ko bitagenze neza kuko Knowless yishe gahunda bituma basubika indirimbo bendaga gukorana.

Ngo Clement wari warakaye ku nshuro ya mbere yongeye gusabwa na Knowless ko bakorana indirimbo ku nshuro ya kabiri aribwo bakoze iyitwa “Sinzakwibagirwa”.

Muri iki kiganiro Clement yatangaje ko habuze gato ngo byose bihagarare nyuma y’uko Butera Knowless yari amaze kwica gahunda ya mbere.

Ibyo kumusinyisha muri Kina Music yatangaje ko byatewe n’uko yari yujuje ibisabwa umuhanzi wese iyi nzu ifasha abahanzi isinyisha kandi ko ibyakurikiyeho byerekana ko atibeshye.

Knowless yinjiye muri Kina Music mu 2011, Clement avuga impamvu yamusinyishije yagize ati “Yari yujuje ibisabwa; kuba umuntu afite impano, ikinyabupfura ndetse azi nicyo ashaka.”

Clement abajijwe igihe cya mbere yibuka yabonye Knowless, yagize ati “Twiga mu mashuri yisumbuye kuko twize hamwe.” Muri iki kiganiro Knowless yahishuye ko batangiye gukundana byeruye mu 2012.

Knowless yabajijwe ikintu yishimira kuva yabana na Clement
Butera yagize ati “ Ubu asigaye arya imyumbati, mbere ntiyayikozwaga ariko ubu asigaye ayirya”..

Ibitekerezo

  • Ndabemera bariya Bantu kuko ni intangarugero mumuziki nyarwanda,mumubano wabo,Ibyo bakora ndetse n’ibyo bavuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa