skol
fortebet

Butera Knowless yibasiwe bidasanzwe bitewe n’amafoto yashyize hanze amugaragaza atisize mukorogo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Nayrwanda Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless Butera yibasiwe n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram bitewe n’amafoto yashyize hanze amugaragaza nta kirungu yisize.

Sponsored Ad

Butera Knowless umuhanzikazi nyarwanda umaze kwigarurira imitima y’abantu batari bake mu ruhando rwa muzika nyarwanda no mu karere k’uburasirazuba bw’Afurika,yibasiwe n’abakanzi be bamukurikirana ku rukuta rwe rwa Instagram kubera amafoto yashyizeho,aho bamwe bayavuzeho byinshi bitandukanye birimo ngo kuba atarisiga mukorogo aribwo yasaga neza abandi nabo bakavuga ko yongeye kuba akana nibindi.

Mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto,uyu we yagize ati "Ariko Kabebe uziko wongeye ukaba nk’akana...ndebera nukuri ufite uruhu nk’urw’agahinja".

Imwe mu mafoto Knowless yasangije abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 200

Undi nawe ati "Urasa n’ukumbuye umubiri utagira mukorogo bebi".Uwitwa Adeline nawe yagize ati "Wendaga kureba umurari maze".Ngendahimana we yagize ati "So!!Nice Picture kbsa!ntawamenya ko ufite umuBebe".Undi we yagize ati "Komerezaho Ntusaza".

Amafoto Knowless yashyize hanze bikaba bivugwa hashize imyaka itanu ayafotowe ndetse akaba yayakurikije amagambo agir’ati "Work like you don’t need Money,Love like you’ve never hurt,Dance like nobody’s watching".

Tugenekereje mu kinyarwanda aya magambo,aragira ati "Kora nkaho utifuza amafaranga,Kunda nkaho utigeze ubabazwa,Byina nkaho nta muntu uri kukureba".Aya magambo Knowless yakoresheje ni ay’umwanditsi w’umunyamerika uzwi nka ’Mark Twain’ ufite amazina y’ababyeyi ya ’Samuel Langhorne Clemens’, akaba yarapfuye mu mwaka wa 1910 apfa afite imyaka 74 y’amavuko.

Mark Twain umwanditsi w’umunyamerika wahanze amagambo Knowless yakoresheje

Abenshi mu bamukurikira babonye aya magambo bayashimye ndetse bamushimira ku butumwa bwiza abahaye ko bagiye kubukurikiza ndetse abenshi bakaba baziko ayo magambo yakoresheje ari inganzo cyangwa se ubuhanzi bwa Knowless Butera.Akaba atari ubwa mbere uyu muhanzikazi Knowless akoresheje amagambo y’abandi akayiyitirira.

Ibitekerezo

  • Nimuge kumurega

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa