skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda bagiye gutora Miss Earth Rwanda

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuva muri 2015 kugera 2018 bagiye bagira amahirwe yo kugera muri Boot Camp bagiye guhurira mu irushanwa rimwe rya Miss Earth Rwanda 2018.

Sponsored Ad

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere ryateguwe n’abitwa Impinganzima barimo Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka ‘Igisabo’ ari nawe uheruka kwitabira irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw’ Isi.

Miss Igisabo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko iri rushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018 rizaba rigamije guhitamo umukobwa uzajya ahagararira u Rwanda muri Miss Earth ku rwego rw’ Isi ngo kuko bafitanye imikoranire n’abaritegura.

Avuga ko uyu mwaka bifuje gukorana n’ abakobwa bitabiriye Miss Rwanda kuva muri 2015 ngo bazahatane ubundi batorwemo uzaba Miss Earth Rwanda 2018.

Ati “25 bagiye bagera muri Boot Camp nibo bemerewe kwiyandikisha uyu mwaka nkuko twabihisemo.”

Guha amahirwe aba gusa banyuze muri Miss Rwanda ngo ni ukugira ngo abakifitemo ishyaka bongere kugira amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mahanga.

Miss Uwase Honorine avuga ko buri mwaka bazajya bahindura uburyo bwo guhitamo abajya muri iri rushanwa.

Miss Earth Rwanda 2018 izaba ifite kandi intego yo kubungabunga ibidukikije rizaba taliki ya 29 Nzeri 2018 muri Kigali Serena Hotel. Hazatorwa Miss ndetse n’ibisonga bibiri.

Uzegukana ikamba niwe uzajya muri Phillipines muri Miss Earth 2018 mu Ukwakira kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • iyo nimitwe yokubuza amahirwe mwiseneza josiane iyo mubireka ukobyahoze ubundi ko miss popularity ariwa ryitabiraga kd komudateze kuzaritwara mura rwana Niki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa