skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka uryamana n’uwo bahuje igitsina yashyigikiwe muri Miss Universe

Yanditswe: Thursday 12, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu irushanwa rya Miss Univese 2019 ryasojwe ku Cyumweru hagaragayemo umukobwa wari uhagarariye igihugu cya Myanmar wiyemereraga ko ari umutinganyi , ibintu bitari bisanzwe ko umuntu uryamana n’uwo bahuje igitsina yemererwa kwitabira aya marushanwa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’umunya Myanmar w’imyaka 20 witwa Swe Zin Htet irushanwa rijya gutangira ubwo yaganye n’ikinyamakuru Missosology mbere y’uko bajya mu mwiherero wabereye mu mujyi wa Atlanta. Htet ntiyabashije kwegukana iri Kamba kuko ryegukanywe n’umunya Afurika y’Epfo Zozibini Tunzi.

Mu kiganiro yagize ati “Ndashaka ko isi yose yemera abaryamana bahuje ibitsina n’uburenganzira bwabo bwo guhitamo uburyo bwo kwishima. Dukwiye kugira uburenganzira bwo guhitamo no kugira uburinganire.”

Nyuma y’aya magambo abo bari bahataniye ikamba ndetse n’abakurikiraniraga hafi iri rushanwa batangiye kumuha izina ry’akabyiniriro rya ‘Superman’ nyuma ashyira ifoto ye ku rukuta rwa Instagram ari kumwe n’umukunzi we (mugenzi we w’umukobwa) ashyiraho n’ifoto y’umukororombya ubundi yandikaho ati “Proud”, bisobanuye ngo “Mbifitiye ishema.”

Uyu mukobwa akimara kwerekana ko ari umutinganyi abayoboye irushanwa ndetse n’abantu batandukanye ku isi batangiye kumuha ubutumwa bugaragaza ko bamushyigikiye bitewe n’uko yari yemeye kwerura ku mugaragaro akavugira mu ruhamwe uwo ari we mu gihe abandi babihisha.

Ubuyobozi bw’irushanwa bwagize buti “Twishimiye guha umwanya abagore b’abanyembaraga n’ikitegererezo nka Miss Myanmar bagira ubutwari bwo kuvuga inkuru zabo z’umwihariko. Miss Universe izashyigikira abakobwa kugirango babe abo ari bo.”

Amarushanwa atandukanye y’ubwiza akomeye akunda guheza abakobwa baba baryamana n’abo bahuje ibitsina, ababyaye, n’abakuyemo inda ndetse n’abafite abagabo baba bashaka kwitabira irushanwa gusa uyu mwaka bwo Miss Universe yazanye agashya ishyigikira umwe muri aba. Muri 2018 nabwo umukobwa wari warihinduje igitsina yari yemerewe guhatana muri Miss Universe.

Ibitekerezo

  • Ntitukamagane gusa Ubutinganyi ngo tureke Ubusambanyi bundi.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kuryamana n’inyamaswa ukayirongora),sex touching,etc...Byose ni icyaha kireshya imbere y’Imana. Nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga,abo bose ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu basambana,ahubwo tukabyita "gukundana"?? Byombi ni icyaha kimwe mu maso y’Imana.Abamagana Ubutinganyi,benshi bakora ubusambanyi!!

    Niyo mpamvu ibihugu bimwe bitangiye kuvana akarenge muraya marushwanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa