skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda umuhanzi yakoze amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa gusa[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Lion Gaga yakoze amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa amabere ari hanze
- Abakobwa bagaragaye mu mashusho bambaye ubusa
- Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda umuhanzi yakoze amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa gusa

Sponsored Ad

Bwa mbere mu mateka y’umuziki w’u Rwanda nibwo umuhanzi akoze amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa kuko hejuru ku mabere nta kintu na kimwe bari bambayeho cyangwa se ngo kihahishe nk’uko ibyamamarekazi byo ku isi bikunze kubigenza mu rwego rwo guhisha impoko y’amabere.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mata nibwo umuhanzi Nyarwanda uzwi nka Lion Gaga yashyize ku rubuga rwa Youtube indirimbo n’amashusho yayo yise Ba Intwali,aho yiganjemo abakobwa bambaye ubusa hejuru amabere ari hanze n’abasore bambaye impu,bivuze ko bashatse ngo kwigana imyambarire y’umuco Nyarwanda w’aba kera.

Indirimbo y’uyu muhanzi nyarwanda uzwi nka Lion Gaga ivuga ku buzima busanzwe aho akangurira abantu kugira ubutwari nk’ubwa ba Fred Gisa Rwigema nabandi amwe mu mashusho n’amafoto biyigize bikaba bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ba Intwali indirimbo ya Lion Gaga nkuko bigaragara mu mafoto ,abakobwa bakoreshejwe mu mashusho yayo bafite imyaka itari hejuru ya 18 na 20 ariko kubera gushaka kwamamara no kugaragara mu mashusho bemera kwerekana bimwe mu bigize imyanya y’ibanga by’Umwali.

Aya mashusho nubwo abenshi bayabonye bagiye bavuga ko bikabije,nyamara ba nyir’ubwite bo bagiye bavuga ko nta gikabije kirimo kuko bo bayakoze bakurikije imyambarire yarangaga abakobwa n’abasore bo mu Rwanda rw’abatubanjirije.

REBA AMAFOTO HASI ATANDUKANYE YO MU MASHUSHO Y’IYO NDIRIMBO:



Ibitekerezo

  • Nago bikwiriye ni ngihe tungezemo ibyo byari byakera ubu Imyenda yaraje gusa mbabajwe nabo Bari bashize hanze ubwambure bwabo bakiribato

    biteye ubwoba isoni n’ikimwaro ku muhanzi nk’uyu ministeri y’umuco na sporo, RALC, MIGEPROF babibonye or not? n’abukuru mu rwanda. shame on you lion nibatagira icyo babikoraho twe turagikora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa