skol
fortebet

Bwa mbere nawe yiswe Papa! Sean Paul yibarutse imfura

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2017

Sponsored Ad

Umurimbyi wo muri Jamaica, Sean Paul, yamaze gutangaza ko we n’umugore we bibarutse imfura y’abo mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, bahise banaha izina rya ’ Levi Blaze’.
Ku myaka 39 y’amavuko, nibwo Sean Paul yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Jodi “Jinx” Stewart bari bamaranye igihe mu rukundo.Ni ubukwe bwatumiwe mo imiryango yabo n’inshuti zabo za hafi gusa. - Sean Paul, ubundi witwa Sean Paul Ryan Francis Henriques, yanditse ku rukuta rwa Instagrama amenyesha (...)

Sponsored Ad

Umurimbyi wo muri Jamaica, Sean Paul, yamaze gutangaza ko we n’umugore we bibarutse imfura y’abo mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, bahise banaha izina rya ’ Levi Blaze’.

Ku myaka 39 y’amavuko, nibwo Sean Paul yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Jodi “Jinx” Stewart bari bamaranye igihe mu rukundo.Ni ubukwe bwatumiwe mo imiryango yabo n’inshuti zabo za hafi gusa. -

Mu kwezi gushize nibwo Sean Paul yatangaje ko umugore we atwite

Sean Paul, ubundi witwa Sean Paul Ryan Francis Henriques, yanditse ku rukuta rwa Instagrama amenyesha abakunzi be ko umuryango we wamaze kwaguka bavuye kuri babiri bakaba batatu; yerekanye ifoto ye n’umugore we n’uruhinja rwabo bise Levi Blaze Henriques.

Yagize ati " Noneho twabaye batatau, mbega byiza weeee...Umwana wanjye niwe muyobozi ubu naho umugore wanjye twese akatwitaho."

Sean ufite imyaka 44 y’amavuko kuri ubu, yatangiye gukundana na Jodi “Jinx” Stewart guhera mu mwaka wa 2002; nk’uko igitangazamakuru Urban Islandz kibitangaza.

Bemeranyije kubana muri 2012

Jodi Stewart umukunzi wa Sean Paul, arazwi cyane muri muzika yo muri Jamaica cyane cyane kubera ikiganiro akora kuri Televiziyo yo muri icyo gihugu yitwa Reggae Entertainment Television (RE-TV).

Sean Paul azwi cyane mu Rwanda kubera indirimbo ze zitandukanye ziri mu njyana ibyinitse ’Dancehall’. Zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana mu Rwanda harimo “I’m Still in Love with you”, “We Be Burnin’”, “Give it up to me”, “Temperature” n’izindi.

Tariki 5 Ukuboza 2008, Kompanyi y’itumanaho ya Rwandatel [Yakoreraga mu Rwanda], ubwo yamurikaga ibikorwa byayo ku mugaragaro, yatumiye umuririmbyi Sean Paul maze ataramira Abanyarwanda kuri Stade Amahoro.

Imyaka itanu yari ishize babana nk’umugore n’umugabo ariko nta mwana barateganya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa