skol
fortebet

Bwa mbere Safi yagaragaye ari kumwe n’inkumi bagiye kurushinga-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2017

Sponsored Ad

Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba yamaze gushimangira umubano wihariye n’umukobwa bagiye kurushinga,uyu muhanzi yatunguye benshi ashyira hanze amafoto ari kumwe n’uyu mukobwa.
Mu karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Nzeri 2017 Safi ari kumwe n’inshuti ze ndetse n’uyu mukobwa Niyonizera Judith bivugwa ko bagiye kurushinga.
Bashyize hanze amafoto bari kumwe ndetse n’amashusho yafashwe, Safi yagaragaje ibihe bidasanzwe yagiranye n’uyu mukobwa anaboneraho guhishura ko ashobora kuzajya (...)

Sponsored Ad

Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba yamaze gushimangira umubano wihariye n’umukobwa bagiye kurushinga,uyu muhanzi yatunguye benshi ashyira hanze amafoto ari kumwe n’uyu mukobwa.

Mu karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Nzeri 2017 Safi ari kumwe n’inshuti ze ndetse n’uyu mukobwa Niyonizera Judith bivugwa ko bagiye kurushinga.

Bashyize hanze amafoto bari kumwe ndetse n’amashusho yafashwe, Safi yagaragaje ibihe bidasanzwe yagiranye n’uyu mukobwa anaboneraho guhishura ko ashobora kuzajya gutura mu mahanga n’uyu mukobwa.

SAFI agiye kurongora Niyonizera nyuma y’ukwezi kumwe gusa atandukanye na Umutesi Parfine.

Umuryango wa Safi bazajya gutanga inkwano mu muryango wa Niyonizera ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 mu muhango uzabera i Rebero mu Murenge wa Gikondo.

Safi Madiba, umugore bagiye kubana witwa Niyonizera Judith, yari yarashakanye n’umugabo wo mu gihugu cya Canada ariko baza gutandukana.

Niyonizera Judith yagarutse mu Rwanda ashaka kubona umugabo w’umunyarwanda, atangira gukundana na Safi. Bivugwa ko Safi ateganya kuzahita ajyana n’uyu mugore ku mugabane wa Amerika, nyuma yo gukora ubukwe bwabo.

Urwandiko rutumira (invitation) inshuti n’abavandimwe ba Safi na Judithe, rwanditseho ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 01 Ukwakira 2017.

Safi aherutse gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Parfine Mutesi.

Ibitekerezo

  • Safi ahonisawa ubwo uwomukobwa afite icyoyamukundiye cyatumwe amuhitamo mubandi ntampamvu yokubitangarira ngewe mbona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa