skol
fortebet

Bwa mbere umuhanzi nyarwanda Kamichi yerekanye umwana bamaze amezi 3 babyaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyarwanda, Bagabo Adolphe uzwi nka Kamichi yerekanye bwa mbere umwana we w’umukobwa amaze amezi atatu yibarutse.

Sponsored Ad

Kamichi usanzwe abarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yibarutse taliki 18 Nzeri 2018.

Uyu mwana Kamichi agaragaje isura ye bwa mbere yamwise Karla Karabo Bagabo.

Kamichi utaragije byinshi atangaza kumuryango we mushya, yasezeranye mu mategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika n’umukunzi we ku wa 8 Kamena 2018 bemeranya kubana akarama hashize igihe gito nibwo bahise bibaruka imfura yabo ntibigeze bifuza kugaragaza isura ye icyo gihe.

Uyu muhanzi abinyujije kurukuta rwe rwa facebook yasangije abamukurikira amafoto y’imfura ye maze yandikaho amagambo agira ati “Ubu niwe zingiro ry’isi yacu.”

Kamichi ni umwe mubahanzi Nyarwanda bavuye mu Rwanda bakunzwe munjyana ya Afrobeat, yerekeje muri Amerika muri Mata 2014, ntiyakomeje gukora umuziki nkuko byari bisanzwe, muri uyu mwaka wa 2018 nibwo yongeye gukora indirimbo yise Karabo iri muzikunzwe hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa