skol
fortebet

Bwa mbere umuhanzi uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar yavuze umuhanzi aha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ni ku nshuro ya mbere kuva iri rushanwa ryatangira hagaragaye umuhanzi uhishura amarangamutima ye ku bahanzi bahanganye maze akavuga uwo aha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Primus Guma Guma.
Umuhanzi Nyarwanda ugiye ku nshuro ye ya mbere mu irushanwa uzwi ku izina rya Mico The Best yagaragaje amarangamutima ye y’umuhanzi bahatanye yifuza ko yazaryegukana,aho yavuze itsinda ry’abasore babiri bagize itsinda rya Dream Boys ko aribo aha amahirwe yo kuba bayegukana. Mico The Best ngo (...)

Sponsored Ad

Ni ku nshuro ya mbere kuva iri rushanwa ryatangira hagaragaye umuhanzi uhishura amarangamutima ye ku bahanzi bahanganye maze akavuga uwo aha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Primus Guma Guma.

Umuhanzi Nyarwanda ugiye ku nshuro ye ya mbere mu irushanwa uzwi ku izina rya Mico The Best yagaragaje amarangamutima ye y’umuhanzi bahatanye yifuza ko yazaryegukana,aho yavuze itsinda ry’abasore babiri bagize itsinda rya Dream Boys ko aribo aha amahirwe yo kuba bayegukana.

Mico The Best ngo yakwishima irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryegukanye na Dream Boys

Ibi akaba yabitangaje muri uyu mugoroba mu kiganiro The Rundown kuri Magic Fm aho bari bakiriye abahanzi bose bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma ndetse bagaha n’abakunzi babo umwanya wo kubabaza ibibazo.

Umufana abaza Mico The Best,yamubajije ko aramutse atari we wegukanye iri rushanwa rya Primus Guma Guma Superstar uwo yaha amahirwe yo kuba ariwe waryegukana.

Dream Boys niyo ifite amahirwe menshi yo kuba yakwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar

Mico The Best mugusubiza uyu mufana,yabanje kumubwira ko byamushimisha ariwe wegukanye iri rushanwa,ariko amarangamutima ntiyamukundira maze avuga ko aramutse atari we uryegukanye yakwishima irushanwa ryegukanywe n’itsinda rya Dream Boys.

Mico The Best amenyekana bwa mbere yamenyekaniye ku ndirimbo Umutaka,Nyiraminani nizindi...akaba ari umuhanzi waje aririmba mu njyana ya Afro Beat gusa nubwo nyina yaje kuza kubivanga na RnB.

Ibitekerezo

  • najye amahirwe ndayaha bapratni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa