skol
fortebet

Bwa mbere Zari yerekanye umusore mushya yasimbuje Diamond ari nawe wamuhaye impano kuri Saint Valentin[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan umugore w’umunyamafaranga wahoze akundana n’icyamamare Diamond Patnumz, yahishuye umusore mushya w’ibigango yeguriye umutima we muri iyi minsi.

Sponsored Ad

Tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) nibwo Zari yatangaje ko ashyize akadomo ku rukundo rwe n’umuhanzi Diamond bari bamaranye igihe kitari gito mu rukundo ndetse banabyaranye abana babiri.

Icyo gihe uyu mugore yagugaga ko arambiwe kubabazwa no guhora ahanganye n’abagore uyu muhanzi yakururanaga na bo. Kuva ubwo yagiye avugwa mu rukundo n’abasore batandukanye ariko akabitera utwatsi bikarangira bimenyekanye ko ari ibinyoma.

Mu cyumweru gishize ubwo hizihizwaga Saint Valentin ya 2019 nibwo Zari yatangiye guhishurira abakunzi be barenga miliyoni 5 bamukurikira kuri Instagram ko yaba ari mu rukundo rushya.

Zari yabanje kumwerekana igice

Yabanje gushyira ifoto kuri Instagram afite indabo n’izindi mpano yari yahawe ku munsi w’abakundana, nyuma yagiye ashyira amafoto kuri Snap Chat yerekana uyu musore igice cyo hasi mu maso atagaragara, ibi byatumye abamukurikira batangira gucukumbura ngo bamenye uyu musore uwo ariwe.

Zari yaje kubamara amatsiko maze ashyira hanze andi mafoto ari kumwe n’uyu musore wamenyekanye ku izina rya ‘Danny Kals’ gusa ntabyinshi biramenyekana ku rukundo rwabo.

Uyu mugore yongeye gusubira mu rukundo mu gihe Diamond baherukaga gukundana ari mu myiteguro yo kurushinga n’umukunzi we mushya Tanasha Donna.

Impano uyu musore aheruka guha Zari kuri Saint Valentin


Ibitekerezo

  • Ariko se uyu mugore ugeze mu zabukuru,azahagarika ryari ubusambanyi?Kimwe na Diamond?Nkuko Imana ibidusaba,dukwiye gukoresha UBWIZA bwacu mu gushaka Imana.ZARI akwiye kurekeraho.Ejo azaba ari umukecuru nta mugabo numwe umureba.Ubwiza,ubuto (youth),ubukire,ibyubahiro,etc...birashira tukajya mu gitaka,tukaba zero.Nubwo abanyamadini bavuga ngo tuba twitabye Imana,siko Bible ivuga.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’Abanyabyaha ari "urupfu",ariko abumvira Imana bakiriho,nubwo nabo bapfa,Imana izabazura ku Munsi wa Nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6:40 havuga.Bantu b’Imana,tureke kubabaza iyaturemye.Kwishimisha mu byaha ni ukutagira ubwenge,kubera ko nta handi bijyana uretse kubura ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa