skol
fortebet

BYAKOMEYE! Young Grace yahamirije ku mugaragaro uburyo Bahati wo muri Just Family asambana nta gakingirizo yambaye

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize umuhanzi Bahati umwe mu bagize itsinda rya Just Family yajyanwe mu bitaro igitaraganya kubera indwara y’umutima, icyakora ntiyatinzemo kuko yaje gutaha.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ngo yavuye mu bitaro hari ibyo abaganga bamubujije kugira ngo adakomeza gushyira ubuzima bwe mukaga, Young Grace nawe hari icyo yongereyeho ahamya ko uyu musore agikunda cyane kandi atari cyiza.

Bahati yagiye mu bitaro nyuma yuko bari bavuye mu gitaramo cya mbere cy’irushanwa rya PGGSS ya 8 cyabereye mu Karere ka Gicumbi.

Mu kiganiro Bahati yagiranye n’umunyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko muganga hari ibyo kurya no kunywa yamubujije kubera uburwayi, muri ibyo harimo kurya umunyu, kunywa inzoga no kurya ibiryo birimo amavuta.

Ubwo Bahati yavugaga ibi iruhande rwe hari Young Grace nawe wanyuzagamo akunganira Bahati mu gusubiza, umunyamakuru yahise abaza Young Grace niba hari indi nama yaha Bahati.

Young Grace mu gusubiza iki kibazo yagize ati “Njye icyo nasaba Bahati guhagarika harimo kunywa inzoga kuko arazinywa cyane peeee, ikindi namubwira ni ukureka kurya Bango (Gusambana nta gakingirizo)”.

Umunyamakuru yahise amubaza uburyo yamenye ko Bahati asambana adakoresheje agakingirizo, asubiza agira ati “Nubwo abikorera ahantu hihishe burya amakuru arasohoka akangeraho nkabimenya ko abigenza uko… Naho njyewe hoya hoya ntabwo ndahurira na Bahati mu buriri bumwe, mfite umukunzi kandi nawe aramuzi”.

Itsinda rya Just Family bahati abarizwamo ndetse na Young Grace bose bari mu bahanzi bari guhatanira irushanwa rya PGGSS ya 8. Nyuma y’igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa cyabereye mu karere ka Musanze, mu mpera z’iki cyumweru ku itariki ya 16 Kamena 2018 bazakomereza mu karere ka Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa