skol
fortebet

Byari ibirori bidasanzwe ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’umwana wa 2 Diamond yabyaranye na Zari[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Byari ibirori bidasanzwe ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya Prince Nillan umwana wa kabiri w’umuhanzi Diamond Platnumz yabyaranye na Zarinah Hassan.

Sponsored Ad

Prince Nillan avukana n’umukobwa Princess Tiffah, Nillan yizihije isabukuru y’imyaka 4 amaze avutse mu birori byabereye murugo rwa Nyina muri Afurika y’epfo aho basanzwe batuye.

Muri ibi birori byari byateguwe muburyo busanzwe byitabiriwe n’abantu batandukanye b’inshuti za hafi z’umuryango wa Zari ndetse n’abaturutse muri Tanzania mu muryango wa Diamond harimo na mushiki we Esma Platnumz.

Diamond ntiyigeze ahagaragara gusa nawe ari mubafashe iyambere mukwifuriza umunsi mwiza uyu muhungu we wujuje imyaka 4 y’amavuko.

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania amaze igihe atandukanyea na Zari ntibakibana nk’umugore n’umugabo, gusa mu kwezi gushize aba bombi bagaragaye barikumwe muri Tanzania, aho Zari yari yazanye n’abana b’uyu muhanzi bamaze icyumweru cyose barikumwe na Se.

Ubusanzwe Zari afite abana batanu harimo aba babiri yabyaranye na Diamond ndetse n’abandi batatu yabyaranye n’umugande witabye Imana Ivan Ssemwanga batandukanye.

REBA AMAFOTO:











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa