skol
fortebet

Byasabye ko Idris Sultan aryamana n’abagore 30 kugirango yiyibagize Wema Sepetu

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Idris Sultan wamenyekanye ubwo yari mu irushanwa rya Big Brother Africa mu mwaka wa 2014, yasobanuye uburyo yahuye n’ibizazane nyuma y’uko ashwanye n’umukunzi we Miss wema sepetu, ngo yemeye kuryamana n’abagaore 30 agirango amwiyibagize.
Sultan avuga ko yakomerewe n’ubuzima kuva aho afatiye umwanzuro wo kwikuramo Wema batandukanye atamubyariye, ngo mu gihe cyose yamaze atekereza anitekerezaho yabuze umuti wo kiyibagiza uyu mukunzi we w’ikimero.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Tanzaniya (...)

Sponsored Ad

Idris Sultan wamenyekanye ubwo yari mu irushanwa rya Big Brother Africa mu mwaka wa 2014, yasobanuye uburyo yahuye n’ibizazane nyuma y’uko ashwanye n’umukunzi we Miss wema sepetu, ngo yemeye kuryamana n’abagaore 30 agirango amwiyibagize.

Sultan avuga ko yakomerewe n’ubuzima kuva aho afatiye umwanzuro wo kwikuramo Wema batandukanye atamubyariye, ngo mu gihe cyose yamaze atekereza anitekerezaho yabuze umuti wo kiyibagiza uyu mukunzi we w’ikimero.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Tanzaniya yavuze ko nubwo yaryamanye n’abo bagore amashusho ndete n’intekerezo ze ziracyari kuri Wema Sepetu nawe atangiye gushaka uko yakuramo nyababyeyi kugirango atazabyara ukundi.

Yahishuye ko yabashije kuryamana n’abagore batandukanye ngo arebe ko yamwiyibagirwa, yagize ati “Ubwo nageragezaga gusiba Wema mu bitekerezo byanjye, naryamanye n’abagore 30, ibyo byose nabikoze ngamije kumwiyibagiza…. Uyu mukobwa ni urugero rwiza rw’inshuti ibabaza aho gutanga ibyishimo”.

Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007 akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime, aherutse gutangaza ko amaze imyaka itanu akora ibishoboka byose ngo asame ariko byaranze. Ngo yatangiye kwifuza kubyara afite imyaka 24 none ubu agiye agejeje 29 ndetse icyizere cyo kuzabyara ni gike.

Yagize ati “Mu by’ukuri nkunda kuba nabyara umwana ndetse kugeza ubu ndacyabyifuza. Natangiye kwifuza kuba nabyara umwana ngifite imyaka 24 none ubu ngejeje 29.”

Yongeyeho ati “Ni inzozi mfite ariko ntabwo ndacika intege burundu, Imana ishobora byose imfiteho umugambi wayo. Iyo ucitse intege uba urimo kugaragaza ko utizera Imana kandi njye ndi umuyisilamu, ngomba gutegereza icyo izakora.”

Muri Gashyantare 2016, Wema Sepetu yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko yiteguye kwibaruka impanga, icyo gihe yari aharararanye na Idris Sultan.

Mu minsi ishize Wema yifuje kwikuzamo nyababyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa