skol
fortebet

Byinshi byihariye wamenya kuri Marcel Rutagarama wamamaye kuri Radio Rwanda

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Marcel Rutagarama, ni umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imikino kuri radio Rwanda no mu bindi biganiro kuri iyi Radio y’igihugu. Ijwi rye rimenyerewe na benshi cyane cyane urubyiruko. Mu gushaka kumenya byinshi kuri we.

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda wamenyekanye mu biganiro by’imikino ndetse n’iby’urubyiruko, Marcel Rutagarama, mu buzima avuga ko yashenguwe cyane no gupfusha imfura ye ifite imyaka 3 ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yahitanye umuryango we wose.

Marcel Rutagarama wakunzwe na benshi, yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru muri 2001 ubwo yakoreraga icyahoze ari ORINFOR.

N’ubwo akora itangazamakuru, Rutagarama avuga ko yize mu ishuri ry’inderabarezi haba mu mashuri yisumbuye ndetse n’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Rutagarama yatangaje ko mbere yo kujya mu itangazamakuru yabaye umusemuzi kandi ngo icyatumye arijyamo ari urukundo yari arifitiye.

Yagize ati: “Nkirangiza mu ishuri nderabarezi nabanje gukora akazi k’ubusemuzi hanyuma nza kwinjira mu itangazamakuru kubera kurikunda ndetse nkumva nabishobora, ikindi ni uko hari abanyamakuru batumye nkunda itangazamakuru kubera ukuntu bari bakunzwe n’abantu benshi barimo Fidele Kajugiro Sebarindana na Karinda Viateur bamenyekanye mu biganiro by’imikino no kogeza umupira.”

Rutagarama kandi asanga itangazamakuru atari umwuga umuntu ajyamo akurikiye amafaranga kuko we abona ari umuhamagaro.

Icyatumye ahitamo gukora ibiganiro by’imikino yavuze ko abantu benshi bakunda imikino kurusha ibindi muri rusange ari na yo mpamvu na we ayikunda.

Yagize ati: “Icyatumye mpitamo gukora ibiganiro by’imikino ni uko siporo ihatse isi yose kandi abantu benshi usanga baruhuka birebera imikino itandukanye kuri za televiziyo cyane cyane umupira w’amaguru.”

Ikindi abona itangazamakuru rya siporo ryaramugiriye umumaro cyane nko gukorana ubushake umurimo ushinzwe udakorera ku jisho kandi umuntu agakora adategereje amafaranga buri gihe kubera imbaraga nyinshi yatakaje, mu kazi umuntu yungukiramo ubumenyi butandukanye ndetse n’inshuti nyinshi zamufasha mu buzima bwa buri munsi.

Urwibutso afite cyangwa ibihe by’ingenzi yibuka mu gihe amaze mu itangazamakuru ni uburyo kubona amakuru mu bihe byashize byari ingorabahizi.

“Mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushakisha amakuru byabaga bigoye cyane, cyane cyane amakuru yo hanze ariko ubu biroroshye kubera ko ikoranabuhanga ryateye imbere.”

Umukinnyi abona wafashije u Rwanda cyane mu mupira w’amaguru mu ruhando mpuzamahanga ni Jimmy Gatete [usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika] kubera ubuhanga bwe, ndetse abona nta n’undi u Rwanda ruzagira nka we

Yagize ati: “Nta mwataka w’Umunyarwanda ndabona umeze nka Jimmy Gatete kubera ko we mu gukina yakoreshaga ubuhanga bwo mu mutwe kurusha imbaraga kuko yatsinze amakipe atandukanye kandi akomeye yo ku mugabane wa Afurika. Gusa icyakorwa ngo haboneke abandi benshi bameze nka we, ni ugushyiraho amashuri menshi yigisha iby’umupira ‘academies’ mu duce dutandukanye tw’igihugu. ”

N’ubwo hari byinshi cyane biba byarababaje umuntu mu buzima ariko Rutagarama yababajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yahitanye umuryango we wose ndetse ababazwa n’umwana we w’imfura wapfuye afite imyaka itatu.

Mu gusoza ikiganiro, Rutagarama asanga inama yagira urubyiruko ari uko iyo umuntu ahuye n’ikibazo runaka bitaba ari iherezo ry’ubuzima bityo ko nta mpamvu yo gucika intege ahubwo ikintu cyose kigomba kubera umuntu isomo.

Marcel Rutagarama, yiyemerera ko nta bintu byinshi yari azi ku bijyanye no kogeza umupira gusa kuko yari afite abamufasha barimo Yves Bucyana ndetse na Fidel Kajugiro Sebarinda yagiye yiga bamufasha aza kumenyera. Iyo uyu mugabo umubajije umukino yogeje ukamuryohera akubwira umukino u Rwanda rwanganyijemo na Nigeria igitego kimwe kuri kimwe icy’u Rwanda kikaba cyaratsinzwe na Jimmy Gatete.

Marcel Rutagarama yigize gutangaza ko amahirwe yagize mu buzima ari igihe yiboneye n’amaso ye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame atoza abakinnyi b’Amavubi,

Yagize ati” Urumva nta muntu bitashimisha nko kubona Perezida Kagame yicara akagira inama abakinnyi b’Amavubi…Urumva kwinjira mu Urugwiro ukabona Perezida wa Repubulika abwira abakinnyi ati ejo dufite umukino akishyiramo, agafata icaki akajya ku kibaho agatangira kwigisha abakinnyi ati wowe uzahagarara gutya n’abatoza bari aho,… ayo ni amahirwe nagize yo kubona n’amaso ibyo biba.”

Marcel Rutagarama agira inama urubyiruko rwumva rwavamo abanyamakuru beza b’imikino yabasabye kutazibeshya ko ari ahantu ho gushakira amaramuko ahubwo ushaka kubijyamo bikamusaba kuba abikunda gusa cyane ko itangazamakuru ry’imikino atari ahantu ho gukiza umuntu ngo abe umukungu ahubwo abarikora babikora kuko babikunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa