skol
fortebet

Byinshi utamenye kuri Ingabire Belinda uhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Belinda Ingabire ni umwe mu bakobwa 35 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda 2018), akaba umwana wa kabiri mu bana batatu babyawe na nyakwigendera Kayitare Innocent na Kaitesi Jane.
Ingabire arangwa no guhorana icyizere cy’uko hari icyo ashoboye kandi yageraho.
Mu mibereho ye ya buri munsi, Ingabire arangwa no gukunda urungano rwe aho usanga ari mu bantu bemera ko urubyiruko rufite imbaraga zo guteza imbere igihugu ndetse no guhindura imibereho y’abaturage muri rusange. (...)

Sponsored Ad

Belinda Ingabire ni umwe mu bakobwa 35 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda 2018), akaba umwana wa kabiri mu bana batatu babyawe na nyakwigendera Kayitare Innocent na Kaitesi Jane.

Ingabire arangwa no guhorana icyizere cy’uko hari icyo ashoboye kandi yageraho.

Mu mibereho ye ya buri munsi, Ingabire arangwa no gukunda urungano rwe aho usanga ari mu bantu bemera ko urubyiruko rufite imbaraga zo guteza imbere igihugu ndetse no guhindura imibereho y’abaturage muri rusange.

Belinda yatangije umuryango uhuza urubyiruko rwiga mu mashuli yisumbuye; muri uwo muryango bakaba baherwamo impanuro zitandukanye ndetse bakanafashwa muri gahunda zigamije kugera ku ntego n’icyerekezo bihaye byose bigakorwa binyuze muri uwo muryango watangijwe na Belinda ukaba uzwi nka Youth for Youth Rwanda Mentorship Program.

Avuga ko iki ari igitekerezo yagize mu rwego rwo gufasha urubyiruko no kuruhuza n’abantu bafite ibyo bagezeho muri sosiyete hagamijwe kubigiraho ngo nabo biteze imbere.

Belinda ati “Mfatanyije na bamwe mu nshuti zanjye, natangije iyi gahunda kuri ubu ibarizwamo abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye atandukanye bagera ku 1500. Dutumira abayobozi n’abandi bantu bazwi ku bw’ibikorwa byabo muri sosiyete bakaganira n’abanyeshuli ndetse bagasangira n’ibitekerezo bitandukanye bijyanye n’imibereho yabo.”

Akomeza avuga ko binyuze muri iyo gahunda benshi mu banyeshuli bagiye banyurwa n’ibitekerezo bitangirwamo ndetse banakuramo inama zitandukanye z’ubuzima tutibagiwe na gahunda z’ubukangurambaga ku bibazo bitandukanye muri sosiyete birimo n’ibiyobyabwenge.

Aha kandi abo banyeshuli bafashirizwamo guhabwa ubumenyi ku mahitamo yabo mu gihe bahitamo amasomo bashaka kwiga ndetse n’uburyo bwo kuyiga neza.

Belinda ati “Nsanga Miss Rwanda izambera umwanya mwiza wo kugera ku rubyiruko rwinshi mu gihugu tugahuza imbaraga tugamije kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Gutora Belinda ni ukohereza SMS unyuze ahandikirwa ubutumwa muri Telefoni yawe ukandika Miss 11 ukohereza kuri 7333.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa