skol
fortebet

Byinshi utamenye kuri Miss Rwanda Nimwiza Meghan wanavuze umusore yakundana nawe havuyemo abahanzi

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan avuga ko akunda abahanzi bose bo mu rwanda ariko akaba adashobora gukundana n’umuhanzi ahubwo akaba yahitamo gukundana n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Ibi ni bimwe mu byo twatangarijwe n’uyu mukobwa uherutse kuramutswa ikamba ry’ubwiza, ubwenge n’umuco by’u rwanda mu kiganiro yagiranye na Teradignews aho yavuze ko akunda indirimbo zituje ariko zikomoka muri afurika.

Nimwiza Meghan kandi avuga ko kugeza ubu amahitamo ye amwerekeza mu kuba yajya mu rukundo n’umukinnyi w’umupira kuruta kuba yakundana n’umuhanzi gusa ariko avuga ko nta bisobanuro abifitiye ko ahubwo ari amahitamo ye kandi akaba ariko yisanze.

Akenshi iyo abantu bamaze kumenyekana usanga batangira kwishushanyaho ibintu runaka, Nimwiza Meghan we avuga kandi adashobora kwishyiraho tatuwaje kimwe n’uko adashobora kujya mu irushanwa rimusaba kwambara umwenda wo kogana (bikini) ikunze kutavugwaho rumwe n’Abanyarwanda.

Nimwiza ati ” Njye ndi umukirisitu ntabwo ibyo byo gushyiraho tatuwaje numva byambaho ntibishoboka niyo byaba itegeko nabitekerezaho muri icyo gihe naho ubu ndumva nta mwanya byantwara habe na muto”.

Yunzemo ati ” Sinshobora kwambara bikini ndetse niyo byaba ngombwa niyo haba hari amarushanwa abisaba njyewe sinayajyamo.”

Uyu mukobwa ubumbatiye ikamba ry’ubwiza mu Rwanda rya 2019 avuga kandi ko kubera gutuza cyane no kuvuga make iyo ashaka kuruhuka no gutangaza ibitekerezo bye yifashisha inyandiko kandi akaba akunda no gusoma ibitabo.

Nimwiza Meghan ni yavutse tariki ya 10 Ukwakira 1998 avukira mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo kugeza ubu akaba afite imyaka 20. Ni we ugomba guhagararira u Rwanda muri Miss World 2019 rizabera Pattaya muri Thailand ku nshuro ya 69 rizaba riri kuba. Ikamba rya Miss World 2018 rifitwe na Vanessa Ponce wo muri Mexico.

Ibitekerezo

  • twamubona gute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa