skol
fortebet

Byinshi wamenya ku muhanzikazi w’uburanga Dua Lipa waririmbye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2018 [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

Mbere y’umukino wa nyuma wahuje Real madrid na Liverpool,benshi mu bawukurikiye batangariye uburanga bw’umuhanzikazi w’umwongereza witwa Dua Lipa wasusurukije abantu yambaye neza cyane.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ukomoka mu Bwongereza ari mu byamamare cyane muri iki gihugu, kuko indirimbo ye yitwa New Rules imaze kurebwa n’abantu barenga miliyari kuri You Tube.

Dua Lipa wacanye umucyo I Kiev yashimishije benshi biganjemo igitsina gabo,kubera imibyinire ye ndetse n’imyambarire ye kuri stage,byajyanye n’umuziki yabahaye.

Dua Lipa ni umuhanzikazi akaba n’umunyamideli w’Umwongereza,wavutse ku wa 22 Kanama 1995 avuka ku babyeyi bo muri Albania ndetse avukira mu mugi wa London.

Dua Lipa yatangiye umuziki ku myaka 14 abikomoye kuri papa we Dukagjin Lipan awe w’umuhanzi.

Izina Dua risobanura urukundo mu rurimo rwo muri Albania ndetse ku myaka 15 gusa yatangiye gushyira kuri you Tube indirimbo yigana abahanzi bakomeye nka Pink na Nelly Furtado.

Dua Lipa yegukanye ibihembo 2 bya BRIT Awards mu kwezi kwa Gashyantare birimo icy’umuhanzikazi mwiza ukizamuka,n’umuhanzikazi mwiza w’Umwongereza ukora ku giti cye.

Ibitaramo yagiye akora hirya no hino byamugize icyamamare ndetse bituma aba umuhanzikazi wacuruje neza mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

Uretse New Rules,Dua Lipa afite ubuhanga budasanzwe iyo ari ku rubyiniro ndetse benshi batangaza ko banyurwa n’imiririmbire ye.







Ibitekerezo

  • Ubuse koko dushyize mugaciro uyu mwana w’ umukobwa urashyigikiye ngo " yambaye neza cyane" ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa