skol
fortebet

Byinshi wamenya ku munyarwenya wo mu Burundi ukiri muto witabye Imana bivugwa ko azize Malaria n’agahinda asigiye abatari bake bamukundaga kubera yabasetsaga

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

kuwa Kane taliki ya 8 Kanama 2019, nibwo amakuru avuga ko umunyarwenya wari ukiri muto uzwi nka Darcy Kacaman yitabye Imana yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Sponsored Ad

Ni amakuru yashenguye imitima ya benshi cyane cyane mu bari bamaze kubona neza ko uyu mwana yari afite impano yo gusetsa ndetse n’abandi bari baramaze gutangira kwiyumvamo bimwe mu bihangano bye.

Yari amaze igihe agaragaje ko afite impano mu gusetsa ndetse yari yaratangiye kuboneka mu bitaramo bya ‘comédie’.

Kuva uyu mwaka watangira mu Burundi, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko malaria imaze guhitana abantu bagera ku 1800, naho hafi miliyoni eshanu bafashwe n’iyi ndwara.

Leta ivuga ko abishwe n’iyi ndwara ari 1,400 kuva mu kwa mbere, ko kandi itaraba icyorezo.

Darcy Kacaman abakunzi b’urwenya rwe bamuheruka ku wa gatanu iwabo i Gitega mu bitaramo by’umunyarwenya uzwi cyane mu karere no mu Burundi witwa Kigingi, Darcy na we yabonetsemo.

Urupfu rw’uyu mwana, ubundi witwa Darcy Irakoze, rwarihuse kandi rutuma bamwe bibaza niba ari malaria yamuhitanye koko.

Gusa inshuti ze zavuze ko bamusanze mo Malaria.

Uwitwa Jérôme Nininahazwe ukorera ‘encadrement’ Darcy mu bikorwa bye bya ‘comédie’, yabwiye BBC ko uyu mwana avuka kandi yabaga mu ntara ya Gitega ahitwa mu Kibano, ko yari ataruzuza imyaka irindwi.

Nininahazwe avuga ko yabonye ko uyu mwana afite impano yo gusetsa maze atangira kumufasha kuzamura impano ye.

Nininahazwe avuga ko Kacaman yari amaze kuba icyamamare, ati:”Ni abagabo benshi bapfa batamenyekanye ariko we yari icyamamare ku rwego rwe”.

Nininahazwe avuga ko yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, agafatanya ibikorwa bya ‘comédie’ no kwiga kuko ibi byo yabikoraga mu mpera y’icyumweru.

Avuga ko batunguwe n’urupfu rwe kuko yajyanywe kwa muganga ku wa gatatu ku kigo nderabuzima kiri hafi y’iwabo mu Kibano, bakamusuzuma bakamuha imiti agataha.

Yagize ati: “Kwa muganga bamusanzemo malaria bamuha n’imiti, ngo yari malaria y’imisaraba ibiri, rero byadutunguye kuko ntabwo yari anarembye, kandi iyo umuntu afashe imiti aba agomba kugenda akira”.

Uyu mugabo avuga ko kuba Kacaman yapfuye bitunguranye bituma abantu bibaza ko haba hari n’abanzi bamugiriye nabi kubera ishyari.

Ati: “Umuntu ntiyareka kubyibaza ariko ntacyo kubakiraho, ni nk’urusaku cyangwa igihuha ariko mu cyiyumviro cy’umuntu tugomba kubyumva gutyo kuko yari umwana uri gutera imbere. Abanzi bashobora kumugirira ishyari bakamutesha umuryango we".

Umunyarwenya Kigingi uzwi cyane mu Burundi no mu karere k’ibiyaga bigari yavuze ko bari mu gahinda gakomeye ko kubura Kacaman bakoranaga cyane, ndetse baheruka gukorana ku wa gatanu.

Mu bitaramo ari gukora mu Burundi yise ‘Kigingi summer comedy tour’, avuga ko iyo yajyaga mu ntara yakoranaga na Darcy, ndetse yari kuzajya gusetsa abantu mu gitaramo cya nyuma kizabera i Bujumbura ku itariki ya 15 Kanama.

Kigingi avuga ko ku wa gatanu ushize yasezeranye neza na Darcy nyuma y’igitaramo bakoranye i Gitega. Ari nacyo cya nyuma uyu mwana yakoze.

Kigingi ati: “Ntabwo twamenye ko yarwaye, bampamagaye ejo bambwira ko Darcy apfiriye kuri ‘dispansaire’, bambwiye ko bamujyanye yo ku wa gatatu afite umuriro mwinshi, bamusangamo malaria bamuha imiti arataha, bucyeye bamusubizayo arembye cyane”.

Kigingi avuga ko abakora ‘comédie’ mu Burundi benshi bakomeje gufasha umuryango we no kwitegura kujya kumushyingura i Gitega.

Nininahazwe avuga ko Darcy Kacaman ari umwana wo mu muryango ukennye kuko no mu bisanzwe iyo yakinaga akagira icyo abona yafashaga gutunga umuryango we.

Ubu hari igikorwa cyo gutabaza abifuza gufasha umuryango wa Darcy Irakoze guherekeza umwana wabo.

Nininahazwe ati: “Iruhande rw’uko ubumwe bw’Abarundi busaba ko abantu bashyigikirana, iruhande y’uko umuryango we ari abantu batishoboye, ibyo biri mu bituma turimo gusaba inkunga ariko n’abakize bishoboye mu Burundi hasanzwe hari umuco wo gushyigikirana iyo umuntu yagize ibyago”.

Biteganyijwe ko Darcy Kacaman azashyingurwa ku cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa