skol
fortebet

Byinshi wamenya kuri Mwiseneza wagenze urugendo rurerure n’amaguru bikanamuviramo gukomereka agiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Kuva ibikorwa byo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda 2019 byatangira, umukobwa uri kugarukwaho cyane ni uwitwa Mwiseneza Josianne w’ i Rubavu wagenze ibirometero birenga 10 n’amaguru agiye kwiyamamariza guhagararira intara y’Uburengerazuba. No mu gutaha yari atashye n’amaguru ariko abanyamakuru bamuha rifuti banamuteranyiriza amafaranga yo gutega moto imugeza iwabo mu rugo.

Sponsored Ad

Ibikorwa byo gukora ijonjora ry’ibanze hashakwa abakobwa bazahagararira intara n’umujyi wa Kigali mu irushanwa ngarukamwaka rya Miss Rwanda, byatangiriye i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2019 bukeye ku Cyumweru bikomereza i Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.

Aha ni ho Uyu mukobwa witwa Mwiseneza Josianne yatunguranye akagera kuri Inzozi Beach Hotel mu murenge wa Nyamyumba avuye mu mujyi wa Rubavu agenda n’amaguru ndetse yakomeretse ku ino ariko avuga ko yari yakomereke aho atuye bitewe no gusitara mu mu goroba wo ku wa Gatandatu yakubitiraho kugenda n’amaguru ahantu harehare ntihakire.

Akigera ahabereye irushanwa, yaganiriye n’itangazamakuru ubona ko ari we bari kwibandaho cyane, yagiye mu bandi bakobwa 17 bari bitabiriye irushanwa, bareba ko bujuje ibisabwa maze agira amahirwe yo kuboneka mu bakobwa 13 bemerewe guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Mwiseneza Josianne yahawe nimero imwe, abimburira abandi kugera imbere y’abagize akanama nkemurampaka, yahawe Yego 2 na Oya imwe. Ku musozo yagize amahirwe nanone yo guhabwa ‘Pass’ aba atsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Nyuma yo gutsinda, Mwiseneza yabwiye Teradignews ko yishimye cyane ndetse ko agiye kwitegura neza kugira ngo atazongera kugenda n’amaguru dore ko ijonjora rindi rizahuza abakobwa bahagarariye intara zose n’umujyi wa Kigali rizabera mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Mbonye amahirwe yo gukomeza kubera ko nari niyizeye ikindi kandi njya gufata icyemezo nta muntu wambwiye ngo genda urushanwe oya ni njye wafashe icyemezo. Ubu nagiye n’amaguru kubera ko nta kundi byari kugenda gusa ubu ni urugendo rushya ntangiye ubwo ngiye kwitegura neza ntazagenda n’amaguru ubutaha.”

Ugereranyije n’abandi bakobwa bahatanaga, abenshi mu bari ahabereye irushanwa bavugaga ko ubwiza bw’uyu mukobwa budashamaje , twamubajije uko bagenzi be babaturanyi babyakiraga iyo yababwiraga ko azajya mu irushanwa rya Miss Rwanda. Yadusubije ko bamubwiraga ngo amahirwe masa gusa nta kindi ngo kuko niyo bamuseka batari kubimugaragariza.

Twamubajije niba atagize ubwoba amaze kubona ubwiza bw’abakobwa bagiye guhangana maze avuga ko nta bwo yagize kuko yari yifitiye icyizere kandi ko atitaga ku bandi kuko we yagomba gutsinda ku giti cye.

Mwiseneza yageze ahabereye irushanwa yambaye ikanzu itukura , nta birungo by’ubwiza yisize ndetse afite n’inyogosho isanzwe n’umusatsi we karemano, agiye guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka yagaragaye yahindutse kubera ko yari yisize ibirungo by’ubwiza ku munwa ndetse no mu maso ubona ko yongeye kwisiga amavuta.

Aganira na Teradignews dukesha iyi nkuru yavuze uko byagenze, ati :” Urumva njyewe naje ntiteguye neza, tumaze kubona amahirwe yo kuboneka mu bujuje ibisabwa, abategura irushanwa baduhaye umwanya turitegura neza ….nanjye ndisiga.”

Yavuze ko kuba yavugushije abantu benshi yabifashe nk’ibisanzwe. Aganira n’itangazamakuru yavuze ko kwiyamamariza mu irushanwa ryo gushakisha nyampinga w’u Rwanda 2019 yabivanye kuri internet.

Urugendo yakoze agenda n’amaguru rungana n’ibilometero bisaga 10 nk’uko bigaragara ku ikarita (Google Maps).

Yari yaturutse ku Nyundo yatangaje benshi ariko akaba yaravukiye i Karongi ahitwa i Rubengera, afite uburebure bwa 1.70 n’ibiro 57 n’imyaka 23. Yasoje amashuri yisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu 2017.

Mu maso yasaga n’ufite umunaniro ukabije ndetse na we yavuze ko yari ananiwe cyane kubera urugendo yari akoze.

Uyu mukobwa yavuye iwabo mu gitondo saa mbili za mu gitondo agera ahaberaga irushanwa saa saba n’igice.

Aha abanyamakuru bari bamunjyanye kumuha lifuti

Yaturutse ku Nyundo agera mu mujyi wa Rubavu rwagati aho imodoka yamusize, akora urugendo rurerure yerekeza mu murenge wa Nyamyumba kuri Inzozi Beach ahabereye gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba.

Icyagaragaye ni uko nta bushobozi yari afite keretse niba ariko yari abishaka,imodoka yari itwaye abanyamakuru bavuye kuri Hoteli yabereyemo iri rushanwa yamusanze mu nzira ataha n’amaguru, irahagarara iramutwara ndetse banamuteranyiriza amafaranga y’urugendo aratega arataha, icyakora yabanje kuyanga avuga ko afite ayo gutega ariko kera kabaye arayafata.

Iri rushanwa rizakomereza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa