skol
fortebet

Cardi B na Offset bagaragaye bahuje urugwiro nyuma y’iminsi mike bemeje ko batandukanye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuraperikazi Cardi B uri mu bakunzwe muri USA,yatunguye benshi kubera amafoto yagiye hanze yahuje urugwiro mu mazi n’uwahoze ari umugabo we Offset yaherukaga kuvuga ko batandukanye.

Sponsored Ad

Nubwo bivugwa ko aba bombi bajyanye mu karuhuko ka noheli kubera umukobwa wabo Kulture,amafoto yagaragaje ko hagati y’aba bombi hakirimo ikibatsi cy’urukundo kubera uko bari bameze bicaye ku bwato mu Nyanja.

Cardi B na Offset bari kumwe mu kiruhuko mu gihugu cya Puerto Rico aho bafashe umwanzuro wo gusohokana mu rwego rwo kuba hafi uyu mwana wabo w’umukobwa babyaranye.

TMZ yatangaje ko aba bahanzi babiri bari bahuje urugwiro ubwo bari mu Nyanja ndetse bashobora gusubirana mu minsi iri imbere.

Cardi B uzwi mu ndirimbo Bodak Yellow aherutse gutangaza ko akumbuye igitsina cya Offset bahoze bakundana ndetse ibinyamakuru bivuga ko bombi bicuza kuba baratandukanye batabitekerejeho neza.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa