skol
fortebet

Cardi B yatangaje impamvu itangaje yatumye asohokana na Offset batandukanye mu ntangiriro z’uku kwezi

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuraperikazi Cardi B yatangarije abanyamakuru ko yari akumbuye imibonano mpuzabitsina ariyo mpamvu yemeye gusohokana n’uwahoze ari umukunzi we Offset mu gihugu cya Puerto Rico mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Cardi B wabyaranye na Offset umwana w’umukobwa witwa Kulture,yatangaje mu minsi ishize ko atakiri kumwe n’uyu wahoze ari umugabo we ariko mu cyumweru gishize yatunguye benshi ubwo yagaragaraga yahuje urugwiro nawe bari ku bwato mu gihugu cya Puerto Rico.

Uyu muraperikazi wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Girls like you yakoranye na Maroon 5,yavuze ko atasubiranye na Offset nkuko benshi babiketse bakimara kubona amafoto yabo bombi mu buryohe,ahubwo yifuzaga kugirana ibihe byiza n’uyu wahoze ari umugabo we yanze kubera kumuca inyuma.

Yagize ati “Nifuzaga gukora imibonano mpuzabitsina.Ntabwo naherukaga kuyikora.Numvaga meze nk’umukobwa w’isugi.”

Cardi B yavuze ko atifuzaga ko amafoto ye na Offset asohoka ahubwo umugabo wabatije ubwato ariwe wabafotoye mu ibanga arangije agurisha amafoto ikinyamakuru TMZ.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa