skol
fortebet

Cardi B yatangarije kuri instagram ko yatandukanye n’umugabo we

Yanditswe: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

Yambaye ubusa hejuru,umuhanzikazi Cardi B uzwi mu njyana ya Rap yakoze agashya atungura abafana be kuri Instagram,ababwira ko atagikundana n’umugabo we Offset baheruka kubyarana umwana w’umukobwa mu mezi make ashyize.

Sponsored Ad

Uyu muraperikazi uzwi mu ndirimbo Bodak Yellow,yavuze ko we na Offset nawe usanzwe ari umuraperi mu itsinda rya Migos batandukanye ndetse kuri ubu babana nk’abantu basanzwe.

Yagize ati “Nagerageje kubana neza na se w’umwana wanjye.Murabizi twari inshuti nziza ndetse twakoranaga neza ubucuruzi.Murabizi ko ariwe muntu nakundaga kwitabaza cyane,twarakundanaga cyane ariko ubu siko bikimeze kuko tumaze iminsi dutandukanye.Nta muntu wakoze ikosa hagati yacu,twifuje guhagarika urukundo.”

Cardi B yatangiye gukundana na Offset muri 2017,babyarana umwana w’umukobwa witwa Kulture Kiari Cephus muri Nyakanga uyu mwaka,none batandukanye.

Mu minsi ishize nibwo Cardi B na Offset bagaragaye bari gusomanira mu gitaramo ndetse bahuje urugwiro none mu minsi mike yatangaje ko batandukanye.

Cardi B yafashe umwanzuro wo gutandukana na Offset kubera ko yamuciye inyuma akajyagukina filimi y’urukozasoni n’undi mugore.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa