skol
fortebet

Cardi B yavuze uburyo yibaga abagabo babaga bashaka kumusambanya ubwo yari akiri umumansuzi

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi Cardi B (Belcalis Marlenis Almánzar) ukomoka US, yemeje ko yari afite amahirwe make yo kubaho ariyo mpamvu yahitagamo kwiba amakofi y’abagabo bifuzaga kumusambanya ubwo yari umumansuzi mbere yo kuba icyamamare.

Sponsored Ad

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yifashe mu myaka 3 ishize,Cardi B yavugiye kuri Live ya Instagram ye ko yasabaga abagabo benshi bifuzaga kumusambanya ko bamujyana muri Hoteli,bagerayo akabiba amakofi arimo amafaranga.

Uyu muraperikazi akimara kubona ko abantu bari kumusebya kubera umuntu wafashe ayo mashusho yakera akayagarura, yabwiye abantu ko atari mu isi itunganye ariyo mpamvu yibaga ayo makofi kugira ngo abeho.

Yagize ati “Ashobora kuba yari amahitamo mabi cyangwa meza muri icyo gihe ariko icyo nakoraga cyose kwari ukugira ngo nkomeze kubaho.Sinigeze mvuga nko ndi intungane cyangwa navukiye mu isi nziza.Amahitamo yose nakoze muri icyo gihe nayatewe n’uko nta buryo bwinshi bwo kubaho nari mfite.”

Cardi B uherutse gukora amateka yo gutwara igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cy’umuhanzi wa Rap ibintu bitigeze bikorwa n’undi muhanzikazi,yavuze ko ibyo yavuze kuri Instagram mu myaka 3 ishize ari ukuri byose yabitewe n’imibereho mibi yari abayemo mbere y’uko aba icyamamare.

Cardi B yavuze ko abagabo yibye amafaranga ari ababaga bashaka kumusambanya bamufatiranyije n’ibibazo by’ubukene yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa