Celine Banza yahigitse umuhanzi nyarwanda Social Mula yegukana igihembo cya Prix decouvertes 2019 giherutse kwegukanwa na Yvan Buravan[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 08, Nov 2019
Ku myaka 22 y’amavuko, umunyempano zitandukanye akaba n’umuhanzikazi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo; Celine Banza yegukanye igihembo cya Prix decoucertes 2019 ahigitse abarimo umunyarwanda Social Mula.
Prix decouvertes igihembo cy’amanyamuziki gihatanirwa n’abaturuka mu bihugu cy’Africa ariko bikoresha ururimi rw’Igifaransa cya 2019 cyabonye nyiracyo cyerekeje muri Congo mu gihe umwaka ushize cyari cyatashye mu Rwanda aho cyahawe Yvan Buravan.
Umuririmbyikazi Banza Celine usanzwe anatunganya amashusho y’indirimbo akanaba umukinnyi w’amafilime ni we watoranyijwe n’akanama nkemurampaka nyuma yo kubarura amanota y’abatoye maze akemeza ko ari we wegukanye igihembo cya Prix decouvertes 2019.
Mu bo yahigitse harimo Social Mula (Rwanda), Bebe Baya(Guinnea) , Cysoul( Cameroun), Lydol(Cameroun) Nesty Nesta(Benin) , Bling(Gabon), Yann’Sine(Maroc) na Zonatan wa Ile Maurice.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *