skol
fortebet

Chadwick Boseman wakinnye muri Filime Black Panther yahitanwe na Kanseri

Yanditswe: Saturday 29, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamare muri sinema Chadwick Boseman wamenyekanye muri filimi zirimo ’Black Panther’ (2018), yatabarutse kuri uyu wa Gatanu azize kanseri, akaba yari afite imyaka 43. Umuryango we watangaje urupfu rwe ubinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Sponsored Ad

Chandwick Boseman yapfiriye iwe i Los Angeles, umuryango umuri iruhande.

Boseman ntiyigeze avuga ku mugaragaro ibijyanye n’indwara ye ya kanseri [stage 3 Colon cancer] kuva ayisanganywe muri 2016.

Gusa abantu batangiye kugira impungenge ku buzima bwe ubwo ibiro bye byatangiraga kugabanuka cyane.

Itangazo umuryango we wasohoye rigira riti: "Umurwanyi wa nyawe, Chadwick yarwanye uko ashoboye, ashobora no gukina filimi nyinshi mwakunze cyane".

"Kuva kuri Marshall kugeza kuri Da 5 Bloods, August Wilson’s Ma Rainey’s Black Bottom hamwe n’izindi.Izi zose yazikinye arwaye, abagwa, afata n’imiti ya Chemotherapy.

Yahawe icyubahiro kidasanzwe mu mwuga we ubwo yarokoraga Umwami T’Challa muri Filimi Black Panther".

Boseman yatangiye kumenyekana igihe yakinaga filimi zivuga amateka y’abantu babayeho barimo nk’umukinyi akomeye wa Baseball Jackie Robinson muri filimi ’42’ yo muri 2013, hamwe n’umucuranzi James Brown muri Get Get Up 2014.

Hagati aho, ikintu azibukirwaho ni uko yabaye umukinyi mukuru muri filimi yakunzwe cyane Black Panther.

Boseman yakinnye muri iyi filimi ari nk’umukuru w’igihugu cya Wakanda, igihugu gihimbano cya Afrika gifite ubuhanga bw’akataraboneka ku isi.

Black Panther yarangiye itwaye amadolari ya Amerika miliyoni zikabakaba 200, Ni asaga miliyari 190 z’amafaranga y’u Rwanda. Gukundwa kwayo byatumye yinjiza amafaranga menshi kuko yinjije agera kuri Miliyari 1.3 y’amadorli ya Amerika.

Iyi filimi yafashwe cyane nk’intambwe ndangamuco ikomeye kuko irimo abirabura benshi kandi yayobowe n’umwirabura, Ryan Coogler.

Mu mwaka ushize, Boseman yavuze ko iyi filimi yahinduye inyito yo kwitwa "umusore, umuntu w’umunyempano no kwitwa umwirabura".

Black Panther niyo filimi yabaye iya mbere ku mashusho meza muri Oscars.

Boseman yagize kandi uruhare mu zindi filimi nka, Captain America: Civil War, Avengers: Infinity War na Avengers: Endgame.

Boseman yababaje abantu benshi bakunze filimi ze barimo n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye byashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we no kumwifuriza iruhuko ridashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa