skol
fortebet

Chameleone konti akoresha kuri instagram yibwe ndetse igiye gushyirwa ku isoko

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Dr Jose Chameleone yamaze gutangaza ko konti yakoreshaga kuri instagram yibwe ndetse ko ahangayikishijwe n’uko uwayibye yamaze gutangaza ko agiye kuyishyira ku isoko.
Abinyujije kuri Facebook Chameleone ukorera muzika mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko konti ya instagram yakoreshaga yibwe. Yavuze ko uwibye uru rukuta yatangiye gushyira hanze amafoto atandukanye ndetse ko yahise anahindura amazina yari asanzwe akoresha.
Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Dr Jose Chameleone yamaze gutangaza ko konti yakoreshaga kuri instagram yibwe ndetse ko ahangayikishijwe n’uko uwayibye yamaze gutangaza ko agiye kuyishyira ku isoko.

Abinyujije kuri Facebook Chameleone ukorera muzika mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko konti ya instagram yakoreshaga yibwe. Yavuze ko uwibye uru rukuta yatangiye gushyira hanze amafoto atandukanye ndetse ko yahise anahindura amazina yari asanzwe akoresha.

Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, cyavuze ko Chameleone akiri gushakisha uko yagarura iyi konti mu gihe uwayibye we akataje mu gushyiraho hanze amafoto ye mu bihe bitandukanye.

Amazina yakoreshaga ‘Jose Chameleon’ kuri instagram aho akurikirwa n’ibihumbi 400 yahinduwe handikwaho ‘John Kulwa Stima’ . Uyu muhanzi yasabye buri wese waba azi nyiri ayo mafoto ariho, kuba yamumenyesha, akaba yakurikiranwa agafatwa.
<img32076|center>
Konti ya Chameleone yatangiye gushyirwaho amafoto mashya ndetse n’amazina yahinduwe

Kugeza ubu, Chameleone akomeje ibitaramo bizengura umugabane wa Australia aho amaze kuririmba mu mijyi itandukanye nka Sydney, Melbourne, Ade¬laide n’ahandi. Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi azakomeza ibitaramo bye muri France, Sweden, Spain, na Italy.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/VrhGOrg5RmU" frameborder="0" allowfullscreen></iframe>

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa