skol
fortebet

Chameleone yandikishije izina ry’umugore we ku ijosi-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Urukundo rwa Chameleone na Daniella rugeze kuyindi ntera.Itandukana ryabo ryavurwaga mu minsi yatambutse ryavuyeho, kuri ubu aba bombi baragaragaza urukundo rudasanzwe harimo no kuba Chameleone yamaze kwandikisha izina ry’umugore we ku ijosi bizwi nka Tatuwage.
Ibi Chameleone abikoze nyuma y’uko mugenzi we Bebe Cool nawe yanditse izina ry’umugore we ku ijosi witwa Zuena ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko .Ikinyamakuru Howwe.biz, cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyashyize hanze amafoto ya (...)

Sponsored Ad

Urukundo rwa Chameleone na Daniella rugeze kuyindi ntera.Itandukana ryabo ryavurwaga mu minsi yatambutse ryavuyeho, kuri ubu aba bombi baragaragaza urukundo rudasanzwe harimo no kuba Chameleone yamaze kwandikisha izina ry’umugore we ku ijosi bizwi nka Tatuwage.

Ibi Chameleone abikoze nyuma y’uko mugenzi we Bebe Cool nawe yanditse izina ry’umugore we ku ijosi witwa Zuena ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko .Ikinyamakuru Howwe.biz, cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyashyize hanze amafoto ya Chameleone yafashwe ubwo yandikarwaho izina ry’umugore we.

Chameleone yanze kugira byinshi avuga kuri iyi tatuwage

Mu kiganiro n’itangazamakuru ari mu gihugu cya Uganda mu gace ka Luzira, Dr.Chameleone yabajijwe icyatumye afata umwanzuro wo gushyira izina ry’umugore we ku ijosi.Ngo uyu muhanzi wagaragara nk’uwishimiye ibyo yakoze yanze kugira icyo avuga

Bebe Cool yashimangiye urukundo akunda umugore we, Zuena

Daniella Atim Mayanja, umugore w’umuhanzi ukomeye muri Uganda Jose Chameleone mu minsi ishize yari yandikiye urukiko asaba gatanya, yashinje umugabo we kumutoteza, kumukorera iyicarubozo no gushaka kumuhitana.

Chameleone na Daniella bamaze imyaka icyenda barushinze, basezeranye kuwa 7 Kamena 2008 muri Kiliziya ya Biina Catholic Church muri Mutungo. Icyo gihe bakoze ibirori bikomeye ndetse mu myaka bamaranye bafatwaga nk’urugo rw’intangarugero mu byamamare mu karere nyamara buri wese yagendanaga igisebe ku mutima.

Chameleone na Daniella bari bamaranye imyaka ikabakaba icyenda, bakoze ubukwe bw’agatangaza muri 2007. Mu guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana, basezeranyijwe na Padiri John Scalabrini [nyirarume wa Daniella, uyu musaza yitabye Imana mu Ukwakira 2016].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa