skol
fortebet

Charly na Nina bongeye guhererwa bihembo muri Uganda

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Abakobwa babiri Charly na Nina bahawe ibihembo bibiri bikomeye mu byitwa Uganda Entertainment Awards.
Mu mpera z’ icyumweru nibwo aba bakobwa bakoreye ibitaramo muri iki guihugu cya Uganda ari nabwo bahawe ibi bihembo. Babihawe nyuma y’uko muri Gashyantare 2017 nabwo bahawe igihembo gikomeye mu byitwa HiPipo Music Awards babikesha ‘Indoro’ baririmbanye na Big Farious wo mu Burundi.
Ibihembo bya Uganda Entertainment Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2017 mu birori (...)

Sponsored Ad

Abakobwa babiri Charly na Nina bahawe ibihembo bibiri bikomeye mu byitwa Uganda Entertainment Awards.

Mu mpera z’ icyumweru nibwo aba bakobwa bakoreye ibitaramo muri iki guihugu cya Uganda ari nabwo bahawe ibi bihembo. Babihawe nyuma y’uko muri Gashyantare 2017 nabwo bahawe igihembo gikomeye mu byitwa HiPipo Music Awards babikesha ‘Indoro’ baririmbanye na Big Farious wo mu Burundi.

Ibihembo bya Uganda Entertainment Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2017 mu birori byabereye muri Kampala Serena Hotel. Ibi birori byitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Uganda no mu karere.

Aba bakobwa bahawe igihembo cy’indirimbo y’umwaka kubera indirimbo yitwa "Owooma" bahuriyemo na Geosteady uri mu bagezweho muri Uganda. Iyi yari ihatanye mu cyiciro kimwe na "Munakampala" ya Ykee Benda, "Smart wire" ya Vampino, "Dangerous" ya Ceaserous, "Kwasa" ya na "Emotoka" y’uwitwa Lil Pazzo.

Charly na mugenzi we Nina kandi bahawe igihembo cy’indirimbo y’umwaka yahuriweho n’abahanzi batandukanye ‘Best Collabolation’ nabwo kubera ‘Owooma’, muri iki cyiciro nimwo iyitwa "Body" ya Jody Phibi na Rabadaba yari yatoranyijwe ariko ntiyatsinze.

Eddy Kenzo wo muri Uganda ni we wegukanye ibihembo byinshi kandi bikomeye, yabaye umuhanzi w’umwaka, aba uwahize abandi mu cyiciro cy’abagabo, ahabwa icy’indirimbo ifite amashusho meza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa