Charly&Nina bataramye mu gitaramo cy’iminsi ibiri kitabiriwe n’ibihumbi-AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 1 January 2018 Yasuwe: 423

Mu gitaramo cy’iminsi ibiri gitegurwa buri gihe mu mpera z’umwaka bigizwemo uruhare rukomeye n’umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi, abahanzikazi Charly&Nina ndetse n’abandi barenga ijana bo muri Uganda nibo basusurikije abitabiriye iki gitaramo.

Ni igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017 kugeza mu rucyerera rwo uyu wa mbere tariki ya 01 Mutarama 2017.Ubwitabire bw’iki gitamaro bwemezwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi ijana bari bagiye kumva uburyohe bw’umuziki.


Charly na Nina baririmbye mu isabukuru y’imyaka 21 Radiyo ya CBS imaze ivutse; ibi birori bihurizwa hamwe hagatumirwa abahanzi ndetse n’abanyacyubahiro abandi bakishyura bishimira intambwe iyi Radio igezeho mu gihe imaze ikora byitabirwa kandi n’umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II.

Charly na Nina na Saida Karoli nibo bahanzi bonyine baturuka hanze ya Uganda bataramye muri iki gitaramo.Ni mu gihe abahanzi barenga 100 bo muri Uganda aribo bari baratumiwe mu kurikrimba muri iki gitaramo barimo; Ykee Benda, Good Lyfe, Bobi Wine, Bebe Cool n’abandi benshi basaga ijana.


Iki gitaramo cyabereye mu ngoro y’i Bwami iri ahitwa i Lubiri, Mengo mu murwa mukuru wa Kampala.Uyu mwaka wahiriye aba bakobwa; bakoze ibitaramo bitandukanye bazenguraka igihugu bakomereza no mu mahanga.Ni umwaka kandi bashyize hanze indirimbo nyinshi banamurika album.




Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi! Shanitah abaye igisonga cya mbere

Umunyana Shanitah; Umukobwa wamamajwe mu buryo bukomeye n’umushumba...
25 February 2018 Yasuwe: 2258 0

Gutega moto ajya mu mwiherero bimugize umukobwa wakunzwe na...

Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity); Umutoniwase Anastasie...
25 February 2018 Yasuwe: 1836 3

Umukobwa winjirije abategura Miss RWANDA arenga Miliyoni Rwf agizwe...

Uwase Ndahiro Liliane umukobwa watumye abategura amarushanwa ya Miss Rwanda...
24 February 2018 Yasuwe: 2290 0

Iradukunda Liliane w’imyaka 18, Nyampinga w’ u Rwanda 2018

Irushanwa rirangiye mu munsi umwe; Iradukunda Liliane umukobwa wahize...
24 February 2018 Yasuwe: 2478 0

Tanzania: A.Y yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umunyarwandakazi...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, 2018 nibwo Umuraperi AY uri...
24 February 2018 Yasuwe: 2638 0

Hamaze kumenyekana umuhanzikazi uzasimbura Radio muri Goodlyfe

Umuhanzikazi, Sumi Crazy wo mu gihugu cya Uganda ni we ugiye gusimbura...
24 February 2018 Yasuwe: 1542 0