skol
fortebet

Charly&Nina bavuze ibishobora gutuma na none batitabira Guma Guma

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018

Sponsored Ad

Itsinda ry’abakobwa b’abaririmbyi Charly&Nina batangaje ko bashobora kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 ridahuriranye n’urugendo bafite muri Gicurasi uyu mwaka aho bazerekeza ku mugabane w’i Burayi.
Ku wa 13 Werurwe, 2017 Muyoboke Alexis umujyanama wa Charly&Nina yashyize hanze ibaruwa ivuga ko aba bakobwa batazitabira Guma Guma kubera impamvu zabo bwite.Iri tangazo ryasohotse nyuma y’uko aba bakobwa bari bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 10 bagombaga (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abakobwa b’abaririmbyi Charly&Nina batangaje ko bashobora kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 ridahuriranye n’urugendo bafite muri Gicurasi uyu mwaka aho bazerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Ku wa 13 Werurwe, 2017 Muyoboke Alexis umujyanama wa Charly&Nina yashyize hanze ibaruwa ivuga ko aba bakobwa batazitabira Guma Guma kubera impamvu zabo bwite.Iri tangazo ryasohotse nyuma y’uko aba bakobwa bari bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 10 bagombaga guhatana muri Guma Guma yabaga ku nshuro ya 7.

Basezeye bavuga ko hari ibikorwa bya Muzika barimo byashoboraga kubangamira irushanwa rya Guma Guma cyane ko umuhanzi uhatanye aba asabwa kuboneka igihe cyose ahamagariwe.Aba bakobwa icyo gihe bari mu Bufaransa bajya no mu Busuwisi mu bitaramo.

Charly na Nina bavuga ko uyu mwaka bashobora kujya muri Guma Guma

Mu kiganiro na Isango Star, Charly&Nina babajijwe niba biteguye kujya muri Guma y’uyu mwaka wa 2018.Bati :"Kuri Guma Guma ndumva nta byinshi twayivugaho kubera ko nta n’ubwo iranatangira nta n’ubwo turi nominated(twashyizwemo).Ntabwo twayitindaho.

Baramutse bashyizwe mu bahatanira Guma Guma y’uyu mwaka basubije bati :”Byasa kureba gahunda dufite.Ntekereza ko dufite Tour muri Europe muri Gicurasi uyu mwaka.Biramutse bidahuriranye tudafite akazi ntacyatubuza kujya muri Guma Guma.

Kubivugwa y’uko bashobora kutajya muri Guma, basubije ati :”Dufite akazi.Guma Guma ni kazi na Tour ni akazi, dufite akazi mu kwa munani dufite n’akandi kazi mu kwa karindwi.Niba bitazabangamira twayijyamo.

Charly&Nina baherutse gushyira hanze indirimbo ‘Try me’ yasohokanye n’amashusho yayo.Hari amakuru avuga ko ku wa 23 Gashyantare, 2018 aribwo hazatoranywa abahanzi bahatana muri Guma Guma y’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa