skol
fortebet

Charly&Nina bavuze ku ikaramu Radio yakoreshaga yandika indirimbo yateje imvururu i Nyamirambo

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2018

Sponsored Ad

Nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda rya Good Life benshi mu bahanzi bagiye bahura nawe bafite byinshi bamwibukiraho bavuga ko bidateze gusibangana, Charly&Nina bibuka neza imvururu zabereye muri Super Level ubwo uyu muhanzi yerekanaga ikaramu akoresha yandika indirimbo.
Ku wa 01 Gashyantare , 2018 nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rwa Moses Ssekibogo wamenyekanye nka Mowzey Radio mu itsinda rya GoodLife yari ahuriyemo na mugenzi we Weasle.
Radio yashyinguwe ku ivuko (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda rya Good Life benshi mu bahanzi bagiye bahura nawe bafite byinshi bamwibukiraho bavuga ko bidateze gusibangana, Charly&Nina bibuka neza imvururu zabereye muri Super Level ubwo uyu muhanzi yerekanaga ikaramu akoresha yandika indirimbo.

Ku wa 01 Gashyantare , 2018 nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rwa Moses Ssekibogo wamenyekanye nka Mowzey Radio mu itsinda rya GoodLife yari ahuriyemo na mugenzi we Weasle.

Radio yashyinguwe ku ivuko mu mujyi wa Kampala muri Uganda.Yari umwe mu bahanzi bakomeye bagiye bahura na benshi biganjemo abakora umuziki baturuka muri Uganda,U Rwanda n’ahandi...Benshi mu bakora umuziki bo mu Rwanda batangaza ko yababereye imbarutso yo gukora umuziki nk’umwuga.

Mu myaka yatambutse akiri ku isi, yakoranye indirimbo na Bruce Melody muri Studio ya Super Level. Iyi ndirimbo bise ‘Music’ ifite n’umwihariko wo gukorerwa mu nzu itunganya umuziki ya hano mu Rwanda.Melodie yayikoze akibarizwa muri Super Level. Ikaba yarakozwe na Producer Piano, ifasha Bruce Melodie kumenyekana mu buryo bwihuse.

Ubwo bari mu mushinga w’ikorwa ry’iyi ndirimbo muri Super Level hari abakobwa bagize itsinda rya Charly&Nina, bavuga ko bumvise Radio atangaza ko ikaramu akoresha yandika indirimbo yamutwaye asaga amadorali igihumbi.

Radio yasobanuye ko iyo ari gukoresha iyo karamu yandika imirongo igize indirimbo yahimbaga adashobora kwibeshya yandika ubusa kuko azirikana uburyo yamuhenze.Charly ati :” Yigeze kuvuga ngo ikaramu yandikisha indirimbo yayiguze amadorali igihumbi.Ni ukuvuga ngo ijambo iriya karamu iri bwandike ntabwo ijya kwandika ubusa ku rupapuro.Yari umuhanga cyane cyane.

Ibyo yabivugiye muri Studio hari i Nyamirambo muri Super Level igihe yakoranaga indirimbo na Bruce Melody..Twari duhari.”

Radio yari umwanditsi akaba n’umuririmbyi ukomeye

Ibi Charly yabitangaje ari kumwe na mugenzi we Nina muri Studio za Isango Star ubwo bamurikaga indirimbo yabo bise ‘Try Me’.Charly akomeza avuga ko Radio akimara kuvuga uko hari umuntu witije iyo karamu kugirango ayirebe ariko ngo byakuruye imvururu Radio abaza aho ikaramu ye yagiye.

Charly ati :” Ngirango n’umuntu wari ushatse nko kuyifataho gusa cyangwa se sinzi ukuntu byari bigenze ariko nyine ukumva ko ibintu avuga koko aribyo.Ikarumu yabaye ikarumu icyo gihe”

Charly na Nina bari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri Concert yo kwibuka Radio dore ko aba bakobwa batizege bajya mu muhango wo kumushyingura.

Uncle Austin, Alex Muyoboke, Safi Madiba, Dj Pius n’abandi bakaba baritabiriye imihango yo kumuherekeza, ubwo yashyingurwaga taliki ya 3 Gashyantare 2018.

Yasezeweho bwa nyuma ku wa 03 Gashyantare,2018

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa