skol
fortebet

Charly yagize icyo avuga kuri Davis D wamukunze kubera ubwiza bwe

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Charly yavuze ko Davis D ari umwana ufite ejo heza hazaza ndetse ko ari umuhanzi ugerageza kugera ikirenge mucyo bagezemo amusaba kudacika intege mu rugendo rwe rwa muzika.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzi Davis D yabajijwe umuhanzikazi wo mu Rwanda yiyumvamo ndetse ashobora kwemerera akamugira mu amashusho ku buryo yagaragara nkuwo bakundana nkibyo Wizkid aherutse gukorana na Tiwa Savage mu ndirimbo yise Faver.

Davis D yasubije ko umuhanzikazi Charly ko ariwe mukobwa umwe rukumbi bashobora kumukurura kuburyo yakwifuza ko amugira muri Video.

Yagize ati “Charly buriya niwe mukobwa kubwanjye numva twakorana amashusho.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe ari inshuti ye cyane mu buzima busanzwe kandi bajya basangira abajijwe niba bashobora kumutumikira kuri Charly kugirango bamusabe bazakorane amashusho Davis D yasubije ko umugabo ari uwisabira naramuka abikeneye azabimusaba ku giti cye atarinze gutuma undi muntu.

Mu kiganiro Sunday night iherutse kugirana na Charly yavuze ko Davis D ari umwana muto uri kugerageza gukora nkibyo bakora ndetse aheraho amwifuriza gukomeza gutera imbere.

Ati “Ni imfura ni umwana muto uri kugerageza gukora nkibyo dukora akora muzika nziza ni umuhanga ni umuhanga ,ni umwana wubaha ni umusore mwiza cyane “

Abajijwe niba ashobora kujya mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi Davis D yasubije ko babanza kubiganiraho ndetse akamenya n’impamvu ayigiyemo kuko atari inshuro ye ya mbere yaba agiye mu mashusho y’abandi bahanzi.

Twakwibutsa ko Davis D ari umuhanzi nyarwanda kuri ubu ukomeje kwiyerekana ibikorwa bidasanzwe kubera urukundo afitiye muzika nyarwanda ho kuri ubu ari mu bahanzi bamaze kubaka izina mu ruhando rw’umuziki nyarwanda abikesha ibikorwa bye birimo indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwubaka abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa