addresiya
startimes

Chris Brown yahamagajwe n’ubutabera bw’u Bufaransa yanga kwitaba

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 May 2019 Yasuwe: 624

Icyamamare mu muziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika Chris Brown yanze kwitaba ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwamutumiye mu nama y’imbonankubone yagombaga kumuhuza n’umugore umushinja kumufata ku ngufu.



Uyu mugore w’imyaka 24 yavuze ko Chris Brown ari kumwe n’umurinzi we n’inshuti ze bamuhohoteye ubwo bari muri hoteli yitwa Madarin Oriental mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2019.

Icyo Chris Brown yarafashwe arafungwa ariko ahita arekurwa nyuma yo gusanga nta cyaha kimuhama.

Uyu mukobwa yanze kuva ku izima arongera ararega bituma Chris Brown ahamagazwa na polisi kugira ngo yisobanure ariko ntabwo yigeze yitaba.

Umunyamategeko akaba n’Impirimbanyi y’Uburenganzira bw’Abagore, Grolia Allred, ari nawe uhagaririye urega yavuze ko kuba Chris Brown atitabye ari amahano.

Yagize ati “ kuki atigeze aza uyu munsi? Atekereza ko ari hejuru y’amategeko y’u Bufaransa. Atekereza ko ubutabera bw’u Bufaransa ari byendagusetsa? »

Abanyamategeko b’uyu muhanzi w’icyamamare bavuga ko umukiliya wabo ari umwere bakemeza ko iki kirego kigamije kumusebya.

Gloria Allred wunganira ushinja Chris Brown

Umunyamategeko ushinja Chris Brown afite amateka akomeye mu manza z’ibyamamare aho anaburanira abagore bavuga ko basambanyijwe na R. Kelly.

Yahagarariye kandi umugore washinjaga Chris Brown kumufata ku ngufu mu birori byari byabereye mu rugo rwe mu 2017. Yibajije niba yanze kwitaba kuko yamutinye.

Ati “ Yamenye ko ndi buze kunganira umukiriya wanjye? Ese yantinye ni yo mpamvu yahisemo kutitaba.”

Chris Brown yakunze gufungwa cyane guhera mu 2009 ubwo yakubitaga uwari umukunzi we Rihanna. Tariki ya 9 Gicurasi 2014 yakatiwe iminsi 131 y’igifungo gusa yaje kurekurwa amazemo 109 gusa. Yafunzwe kandi azira kutubahiriza ibihano yahawe kubera gukubita Rihanna.

Mu 2017 nabwo yatawe muri yombi na polisi akurikiranyweho gutunga umukobwa imbunda. Icyo gihe yarekuwe atanze ibihumbi $250.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impamvu Yemi Alade yavuze ko akunda abasore yamenyekanye

Ku wa 27 Gicurasi 2017 umuririmbyikazi wo muri Nigeria uzwi nka Yemi Alade...
30 May 2020 Yasuwe: 346 0

Uwigize umwamikazi wa Ghana yasobanuye uko abakobwa basambana n’Imbwa i...

Niba uri gushakisha urwitwazo rwo kugira no kubana n’inshuti yuzuye ubwoya,...
29 May 2020 Yasuwe: 3210 0

Yanga yatangaje filimi yakunze mu gihe cyose yamaze mu gusobanura...

Umugabo witwa Nkusi Thomas wamamaye mu gusobanura filimi nka...
29 May 2020 Yasuwe: 2808 0

Anne Kansiime yasabwe n’abafana be kugira ikinyabupfura

Nyuma y’aho icyamamarekazi mu gusetsa muri Africa y’Uburasirazuba Anne...
29 May 2020 Yasuwe: 2529 1

Umunyabigwi muri Filimi ku isi yapfuye

Guy Bedos wamamaye mu gukina filime no kuzandika ndetse no gutera urwenya...
29 May 2020 Yasuwe: 926 0

Habayeho imiserero hagati ya Burna Boy na Davido na nubu yanze kurangira...

Umuhanzi Wizkid yerekanye uruhande abogamiyeho hagati ya Davido na Burna...
29 May 2020 Yasuwe: 920 0