skol
fortebet

Chris Brown yongeye kugaragaza ko agikunda Rihanna amwita umwamikazi

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Chris Brown yongeye kugaragaza ko agifitiye Rihanna akarigirigi k’urukundo ubwo yajyaga kuri Instagram ye akamubwira ko ari umwamikazi.

Sponsored Ad

Chris Brown watandukanye na Rihanna mu myaka 10 ishize,yatanze ibitekerezo ku ifoto Rihanna yashyize hanze yamamaza imyenda y’imbere acuruza yise Savage X,amwita umwamikazi.

Chris Brown yagize ati “Komeza utsinde Mwamikazi.Turifuza indirimbo nshya bidatinze.”

Chris Brown umaze igihe akundana n’abakobwa benshi bagatandukana,yagaragaje ko agikunda Rihanna ndetse acyita ku bikorwa bye nyuma yo kumukubita bikabaviramo gutandukana.

Kuwa 08 Gashyantare 2009 nibwo Chris Brown yatawe muri yombi ashinjwa gukubita Rihanna akamukomeretsa cyane byamuviriyemo kujya mu bitaro,nyuma y’umwanya bamaze baterana amagambo.

Chris Brown yahamwe n’ibyaha byo guhohotera Rihanna abuzwa kongera kumwegera gusa baje kwiyunga mu mwaka wa 2013 ariko hadateye kabiri barongera baratandukana.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa