skol
fortebet

Christopher ngo ntarambirije kuri Guma Guma, umwanya yegukanye ntawemera

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Muneza Christopher wiyise ‘Topher’ yamaze gutangaza ko atemeranya n’ibyakozwe n’abagize akanama nkemurampaka muri Guma Guma bamushyize ku mwanya wa kabiri mu gihe yabonaga yari akwiye kwegukana iri rushanwa rya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muhanzi yaboneyeho no kuvuga ko hari byinshi byo gukora kuburyo atarambirije kuri Guma Guma. Ngo yakoze uko ashoboye ndetse n’ibyo yasabwaga. Ngo abafana be ‘Imanzi’ nabo batanze umusanzu waba ariko biba iby’ubusa birangira Dream Boys yegukana Primus (...)

Sponsored Ad

Muneza Christopher wiyise ‘Topher’ yamaze gutangaza ko atemeranya n’ibyakozwe n’abagize akanama nkemurampaka muri Guma Guma bamushyize ku mwanya wa kabiri mu gihe yabonaga yari akwiye kwegukana iri rushanwa rya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yaboneyeho no kuvuga ko hari byinshi byo gukora kuburyo atarambirije kuri Guma Guma. Ngo yakoze uko ashoboye ndetse n’ibyo yasabwaga. Ngo abafana be ‘Imanzi’ nabo batanze umusanzu waba ariko biba iby’ubusa birangira Dream Boys yegukana Primus Guma Guma Super Sta yabaga ku nshuro ya karindwi.

Mu butumwa bw’inkurikirane, Muneza yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yashimye buri wese wagize uruhare kugirango yitware neza muri Guma Guma y’uyu mwaka. Anaboneraho gutangaza ko umwanya yegukanye wa Kabiri atawishimiye.

Yagize ati :”Mwaramutse neza .ndagira ngo nshimire buri wese wamfashije muri PGGSS ya 7 guhera kuri Media bakoze nominations , Sebeya Band baducurangiye , abafana bo muri buri ntara twaciyemo ,ubwinshi bwanyu nizo zari imbaraga zampaga ikizere . kudatwara Igikombe birababaje arko ntacyo mbanenga nange ntacyo nicuza ntakoze cyangwa nagombaga gukora ibisigaye nta bubasha twari tubifiteho . ibyo dufiteho ububasha rero Ndarahira ko nzakora uko nshoboye nkabashimisha...Ntabwo nishimiye umwanya wa kabiri negukanye, mwibuke ko muzika idashingiye kuri Guma Guma hari byinshi bindi byiza tuzishimira...Ndakomeye cyane namwe ndagirango mbakomeze IMANA iduhe Imigisha .”

Christopher ntiyanyuzwe nibyo yaboneye muri Guma Guma

Hari bamwe mu batanze ibitekerezo kubyo Christopher yanditse, hari abameranya nawe bavuga ko iri rushanwa ry’uyu mwaka ryagombaga gutwarwa nawe. Hari n’abandi bamubwiye ko adakwiye kubabara kuko yahoze ari umufana wa Dream Boys, bashingiraga ku kuba iri ritsinda ryaratangiye muzika Christopher ataranabitekereza.

igambidonatg.unit:- “Natwe turagushimira ntacyo utakoze ibisigaye nta burenganzira war ufite koko! Gusa turacyagukunda.Imana ikurinde.”

clemytuyisenge2693:- “Nibyo kbsaaa biriya ntibiguce intege ibyiza birimbere tuzishimira kbsaaaa”

diamondaviola:- “Yes Chris, humura umwaka utaha uzaba uwa mbere gusa nanone ntekereza ko utakabaye ubabazwa nuko Dream boys bagutwaye igikombe kuko nawe uribuka ko batangiye kuririmba utaranagira igitekerezo cyabyo kadi ndibuka ko icyo gihe nawe wabafanaga! Gusa byo umwaka utaha ndahamya ko ntawakwitambika imbere, courage rwose kadi humura ejo hazaza niho heza kurusha uyu munsi.”

ndikumana.aaron:- “Mu byukuri ntibyoroshye kwihangana arIko Imana nziko izatugeza kure ubutaha nitwe natwe tuzishima cyane…Ntucike integer muvandimwe, Imana izbikora.”

elvin_hakor_jb:- “Muvandimwe nacitse integer kubera ibyabaye gusa ntabwo ari ryo herezo ry’ubuzima….Ni ukuri natwe byadukoze kumutima gusa reka mbabwire ncuti Guma Guma imaze guta agaciro kuko abagize akanama nkemurampaka ntabwo bakorera mu kuri ariko ntibaguciye impano ufite knd Tuzahora tugushyigikira uri ku mutima yacu ibihe byose”

Ibitekerezo

  • umva muso jya wemera dream boyz yarakoze peeeeeeeeeeeeeeee baradushimishije bibyinira bashora mubabyinnyi naho weho waje wiyemeye wanga kuzana ababyinnyi isomo wararibonye. agafaranga karahenda bwana

    IBYO WAKOZE NIBYO BIHWANYE N’UMWANYA WABONYE.KERETSE NIMBA ARIWOWE WIHA AMANOTA N’UMWANYA.KORA CYANE,WISHAKA GUSARURA IBYO UTABIBYE.

    chris yaba wowe yaba na dream nta numwe warugikwiye uwarugikwiye barakimwimye ni buda ,naho wowe topher ujyumenya ko urumwana mwiriya road show gusa humura kina music niyo iri kw’ibere ubutaha uzayibona

    chris TUZA MPISE NGUSUZUGURA KABISA,ABAGUSHUKA NGO UFITE IMPANO YIJWI NIBO BAKUBESHYA,NTUYIRUSHA SOCIAL MULA, CG WAGIZE NGONAGUSHIRA IMBERE YA DANY NANONE ,DANY YARAKUZAMUYE ARIKO WAMUJE IMBERE.JYA WEMERA DREAM BARABIZI NAHO WOWE SINDUMVA UBURYO WAJE KURUYUMWANYA WARI GUKURIKRA MICO.

    Umva ntiwarushije name bull dog none ngongwiki ahubwo baranakwibiye warukwiye gushimimana none niwowe ubaye uwambere mukugaya please jya unyurwa

    Umva ntiwarushije name bull dog none ngongwiki ahubwo baranakwibiye warukwiye gushimimana none niwowe ubaye uwambere mukugaya please jya unyurwa

    kuba atishimiye umwanya wa kabiri bisobanura ko yar afite intego yo kwegukana umwanya wa mbere ... kandi buri wese muri ririya rushanwa niyo ntego yar afite...
    icya kabiri: ntabwo yavuze ko atarambirije kuri guma guma nk’uko umutwe w’inyi nkuru wanditse.. ahubwo yavuze ko "musique itarambirije kuri guma guma..." harimo nuance nini cyane..

    hahahah ngayo nguko umwuzukuru wa Matayo ati wapi banyibye ariko se ahubwo iwabo ninde wemera utu dukoko twigize abantu

    Umva Musore wavuye muri Kina Music ngo ntikwitaho narinzi ko uzabyikorera ukabigeraho.!!!??? Banze ugira itiku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa