skol
fortebet

Christopher ntiyemera inshuro yasambaniyeho nta gakingirizo yambaye...menya byinshi bimwerekeyeho n’ikipe afana mu Rwanda no ku isi

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Muneza Christopher uri mu bahanzi icumi bari guhatanira Primus Guma Guma Super Star yagiranye ikiganiro n’abakoresha urubuga rwa Facebook maze bamubaza inshuro yasambaniye adakoresheje agakingirizo yanga kugisubiza nubwo hari byinshi yasubije.

Sponsored Ad

Christopher ni umwe mu bahanzi bari guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa riruta ayandi hano mu Rwanda, mu gihe kingana n’isaha, abategura iri rushanwa bahaye abafana umwanya wo kubaza ikibazo bashaka uyu muhanzi.

Byabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kamena 2018, ubwo bari kuri paji ya Facebook ya Primus nk’umutera nkunga mukuru wa PGGSS, abafana babajije Christopher niba afite umukunzi asubizako ntawe afite. Umufana wari amubajije iki kibazo, yanamubajije icyo azakora naramuka atwaye PGGSS maze amusubiza ko azateza imbere umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Mugihe kingana n’isaha aganira n’abakunzi be byamusabaga umuriro uhagije muri Fone ye

Hari uwamubajije umubare wabakobwa yakundanye nabo, asubizako yahisemo kubigira ibanga. Aha niho yahise abazwa inshuro amaze kurya Bango, Bango ni imvugo yazanwe n’umuhanzi Dany Vumbi, bivuga gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Christopher yanze gusubiza agira ati:” Ibya Bango ntabwo ndibubisubize”. Uyu mufana niwe wari unamubajije niba natwara iki gikombe azahita arongora maze amusubizako atari yakererwa kurongora.

Undi yahise amubaza umuntu w’icyitegererezo areberaho ndetse anamubaza umukinnyi n’ikipe akunda mu Rwanda no hanze n’ikipe azafana mu gikombe cy’Isi kiratangira tariki ya 14 Kamena.

Yasubije ko umuntu areberaho ari Michael Jackson, mu Rwanda ngo akunda ikipe y’igihugu Amavubi hanze ngo akunda Arsenal, abakinnyi bo bose ngo arabakunda. Mu gikombe cy’isi azaba ashyigikiye amakipe yose ahagarariye Afrique.

Muri iki kiganiro, Christopher kandi yavuze ko kuba yaravuye muri Kina Music bitamusubije inyuma ahubwo ko yarushijeho gutera imbere.

Yagize ati:” Suzuma aho Kina Music iri ubu naho yari iri nkirimo, ntabwo nasubiye inyuma ahubwo nateye imbere.”

Yakomeje avuga ko atigeze akundanaho na Miss Akiwacu Colombe nkuko byavugwaga mbere ndetse anahishura ko umukobwa aramutse amubwiye ko amukunda yabyubaha cyane.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane.Imana isaba abantu bakiri bato gukoresha ubusore bwabo mu gushaka imana (Umubwiriza 12:1).Nyamara abenshi bakoresha ubuzima bwabo mu gusambana.Bibabaza imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa