skol
fortebet

Christopher yagarutse ku ba-pasiteri bakomeza kwibasira Igisupusupu

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi yashije hagaragaye umu Pastor witwa Michel Ngirinshuti anenga mu buryo bw’igitutsi indirimbo yamamaje umuhanzi Nsengiyumva Francois wanayitiriwe agahabwa izina ryayo rya igisupusupu avuga ko ishishikariza irari.

Sponsored Ad

Bitewe n’imvugo yakoresheje abantu benshi biganjemo abakunda indirimbo z’umuhanzi Francois bavuze ko uyu mu pastor yagize ishyari ry’ubwamamare bw’icyamamare cyaririmbye indirimbo “icange” gusa uyu muhanzi yamushubije ko aramutse asomye umurongo wose wa Luka wamufasha ndetse anavuga ko abapasiteri bose batameze nka Michel ugaragaza urukundo ruke.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bya RadioTV10 avuga ko umuhanzi Muneza Clistopher nawe yagarutse kuri icyo kibazo cy’abapasiteri bakomeza kwibasira uyu muhanzi maze abagenera inama ndetse anagaruka ku kuba ubuzima bw’umuhanzi Nsengiyumva bwarahindutse.

Yagize ati:“Pastors aho kumuvuga nabi numva mwakamutanzeho ingero zitanga icyizere mu bo mubwiriza. Keep on shining Nsengiyumva, enjoy your your blessings.” Clistopher yandika ku rukuta rwe rwa Instagram, “Numvaga bitashoboka. Imana yohereje Mukurarinda ngo mugende munshakire. Ubu François guca inshuro, ntangira Mituweli ku gihe, umwana wanjye ntakirya rimwe ku munsi .”

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana aba pasitoro batandukanye bakomeje kwifashisha indirimbo Igisupusupu ya Nsengiyumva François nk’urugero rwa bimwe mu biri kuyobya abantu, ndetse bakavuga ko amagambo ari muri iyi ndirimbo ari ibishegu.

Ibitekerezo

  • Iteka Pastors bashaka kwerekana ko ari "abatagatifu".Bakiyita abakozi b’imana,abarokore,etc...Nyamara bakora ibintu byinshi Imana itubuza.Icyaha cya mbere bakora kizatuma Babura ubuzima bw’iteka,ni ukurya amafaranga y’abayoboke babo.Barenga ku itegeko Yesu yaduhaye muli Matayo 10:8,havuga ko "tugomba gukora umurimo w’Imana ku buntu".Icyacumi barya,cyari kigenewe gusa Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu n’Abigishwa be bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu kandi ku buntu.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe" nkuko Ibyakozwe 8:18-20 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa