skol
fortebet

Christopher yahuye n’umukobwa yakunze agatinya kubimubwira

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Christopher atangaza y’uko ubwo yigaga mu mashuri abanza yigeze gukunda umukobwa ariko atinya kubimubwira, ngo yongeye guhurira nawe mu gihugu cy’Ububiligi yagiye mu gitaramo yari yatumiwemo.
Mu mashuri abanza; uyu muhanzi avuga ko iyo yamubonaga ari kumwe n’abandi basore yamufuriga ndetse akumva arababaye cyane kuburyo yumvaga yahingutsa iryo banga yari amaranye igihe.Avuga ko yakunze uwo mukobwa byimazeyo ariko agatinya kuvuga ikimurimo atinya ko yamwanga.
Mu kiganiro na Radio (...)

Mu kiganiro na Radio Rwanda,Christopher yatangaje ko muri 2013 aribwo yongeye guhura n’uwo mukobwa yakunze agatinya kubimubwira, ngo n’ubwo bahuye ariko ntiyanyuzwe n’uburyo uyu mukobwa asigaye amaze mbese ngo ntibyakunda ko bakundana.

Avuga ko yahuye n’uwo yakunze bakiga muri Primaire

Avuga ko hashize imyaka ine ahuriye n’uyu mukobwa mu Bibiligi, ngo barahuye baraganira aza no kumubwira ko yamukunze umukobwa amusubiza ko yatinyiye ubusa yari kumwemerera.

Uyu muhanzi avuga ko yicuza impamvu atavuze ikimuri ku mutima wenda ngo ahakanirwe birangire nyamara akamufuhira ntacyo bavuganye, yabivuze muri aya magambo ati :”Eeeh Niga mu mashuri abanza nigeze gukunda umukobwa sasa ariko sinabimubwira kandi nkanamufuhira ariko natekerezaga ko nawe yabyumvaga kandi ntarigeze mbimubwira ku bintu tutaziranyeho wenda akamakanira.

Hashize igihe kinini cyane twongera guhura dutera inkuru sasa.Hari muri 2013,tuganire nyine ukuntu twiganye,iki mubwira ukuntu ariwe muntu wa mbere nakunze hanyuma rero nsanga nawe yari yarankunze.”

Ngo akimara kumva ko uwo mukobwa yamukundana yababajwe bikomeye no kuba atarateye iyo ntambwe ngo baganire.Avuga ko bari kumwe yabonye uwo mukobwa atakimeze nka mbere kuburyo bakundana ‘sinzi ukuntu nabonye mbona ntakindi kirenzeho nka mbere’.

Muri muzika, Christopher aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Isezerano’ yasohakanye n’amashusho yerekana amagambo aba aririmba.Avuga ko mu minsi ya vuba akora amashusho nyayo.Uyu muhanzi kandi ashimagira ko muri Werurwe 2018 indirimbo yakoranye na Meddy izasohoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa