Christopher yavuze ku masaha 48 yamukomereye mu buzima yaranzwemo n’agahinda gusa

Imyidagaduro   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 July 2017 Yasuwe: 3084

Christopher Muneza usigaye wiyita Topher ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko amasaha 48 yamukoreye mbere na nyuma y’uko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi risozwa, ngo yaranzwe na gahinda no kutanyurwa n’ibyavuye mu irushanwa.

Christopher yegukanye umwana wa kabiri mu irushanwa ryari rihatanyemo abahanzi bagera ku icumi. Dream Boys, Christopher na Bull Dog ni bamwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, uyu musore urangwa no guterura ibyuma yavuze ko umunsi umwe [Amasaha 24] mbere y’uko umunsi nyir’izina ugera yari yizeye itsinzi.Ngo ku munsi wakurikiyeho [Amasaha 24] Dream Boys yegukana irushanwa, Christopher yaranzwe n’agahinda ariko akomeza kwitera akanyabugabo no gukomeza gukora muzika ye.

Ngo amasaha ya mbere y’irushanwa yumva ko ariwe ukwiye igikombe.Ngo irushanwa rimaze gusozwa yabayeho mu buzima bw’agahinda gusa ariko ngo yagerageje gukomeza kubyiyibagiza.

Yagize ati :”Ubuzima bwangoreye cyane nko mu masaha 48….Kwakira ibintu byambayeho nyine kuko nari nashyizemo imbaraga n’ibyo nabonaga byamaga icyizere….Ariko Nagerageje gukora move on [Gukomeza gukora], no gutekereza ibindi kuko mpunangiriro ntabwo Guma Guma ariyo naje nshaka mu muziki, so naje kubyibuka rero nangira no gukora muzika yanjye isanzwe.”

Abajijwe uko muri ayo masaha byari bimeze, Christopher yungamo ati :”Nasubizaga amaso inyuma nkareba ingufu zose twashyizemo njye na team yose yamfashije kugera kuri biriya, nkibuka roadshow zose ukuntu zagiye zigenda nkibuka n’iz’abandi bahanzi twari duhatanye nkabona nari kubisobanukirwa neza.”

Yavuze ko yari afite agahinda gakomeye cyane kubera atabashaga kwakira ko yatsinzwe. Ati :”Eeeh nari mfite agahinda gakomeye..Icya mbere nari nyeneye kwakira ko ibyo bintu byabayeho, icya kabiri n’ukwemera ko ibyo bintu byabaye kandi ko atari; mbese ukumva ubunini bwabyo ugasobanukirwa n’ubunini bwabyo mu buzima..

Naje gusanga rero atari binini cyane nk’uko nabitekerezaga. Ni kimwe mu bintu byari kuba ari byiza mu muziki wanjye ariko kuba ntarabigezeho nta gikuba cyacitse.Ukurikije igihe natangiriye naho ngeze no kuba nari kuba ntwaye ririya rushanwa byari kuba ari byiza ariko kuba ntararitwaye ntabwo bimeze nko gusibira.”

Uyu muhanzi yavuzwe ko atanyuzwe n’umwanya wa kabiri yegukanye avuga ko yari akeneye umwana wa mbere.Anavuga ko atagira byinshi asobanura ahubwo akanama nkemurampaka ariko katangaza impamvu nyakuri.

Ati :”Ntabwo nawakiriye neza kuko nashakaga uwa mbere…Eeeh biragoye nekerezaga ko akanama nkemurampaka kari kabishinzwe kasobanura neza kundusha.”

Christopher ngo amafaranga yashoboye muri Guma Guma ntiyatuma ahungabane ku mufuka we

Ngo nta gihombo yagize ku binjyanye n’amafaranga

Abajijwe niba atarahombye bitewe n’uko ari irushanwa risaba amafaranga ku bijyanye no kwambara ndetse no gushakisha bamwe mu babashyigikira. Uyu muhanzi yavuze ko nta mafaranga yigize ashora muri iri rushanwa.

Ati :”Ahaaa ntabwo byanshyize mu gihombo nicyo cyiza gihari nanone cyo kwishimira kuko ntabwo nigeze nshoramo amafaranga yamombya n’ubundi amafaranga nashyizemo n’ayo n’ubundi nakuragamo ni ducye yego twarahiye ariko si amafaranga yateze ikibazo ku mufuka wanjye.”

Abajijwe niba ashobora kuzegera abari bagize akanama nkemurampaka ngo asobanurirwe byinshi cyangwa se niba azegera ikigo gishinzwe gutanga amanota muri PGGSS aricyo PWS yavuze ko atabiteganya.

Ati :”Ibi bintu rero byo kujya kwaka amanota aho ntabyemerera n’uko usanga bagakwiye gutanga amanota kuri uriya munsi.Bagakwiye kuvuga ngo kanaka afite amanota ayangaya..Aha n’umuhanzi aba azi aho ahagaze ashingiye kuri buri mufana wamutoye ushobora kuvuga ngo ufite amanota ayangaya.”

Arongera ati :”Ariya majwi rero bagakwiriye kuyazana bakavuga bati ‘ufite aya kanaka afite aya uyu nguyu nawe afite aya’. Noneho bakanerekanaho ijanisha.Uyu nguyu afite aya ariko nyine nibibe kuriya babitwereka ntabwo byujuje ibisabwa

Christopher avuga ko aramutse atekereza kujya kwaka amanota hashobora kuba haranabayeho guhindurwa kwabyo.Ngo cyane abagize akanama nkemurampaka babonaga umwanya munini wo kubikosora.

Christopher yaranzwe n’agahinda no kwikunga nyuma y’uko Guma Guma isojwe
Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble eddy

    sha uyu mutype ngo ni Christopher Atwaye guma guma namenyako mu Rwanda ntamuziki uhari ntanuwuzahaba.

    2 months ago
  • chat_bubble eddy

    sha uyu mutype ngo ni Christopher Atwaye guma guma namenyako mu Rwanda ntamuziki uhari ntanuwuzahaba.

    2 months ago
  • chat_bubble Mami

    Ariko jye ndibaza iyi mvugo yica ibihekane aho kwandika NT... mukandika N... nibyo Christopher avuga cg nimyandikire yanyu! Kuko hamwe byanditse neza ahandi birapfuye! Munoze ururimi rwacu plz. Ibi sibyo

    2 months ago

Inzindi nkuru

Jules Sentore yegukanye igihembo muri Maroc yifuza gushyirikiza...

Umuhanzi wibanda ku muziki gakondo, Jules Sentore akubutse mu...
26 September 2017 Yasuwe: 263 0

Jolly yabwiye Miss Elsa ko ntakidashoboka yakambikwa ikamba rya Miss World...

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yabwiye mugenzi we, Miss...
26 September 2017 Yasuwe: 588 0

Miss Elsa yageze mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yamaze kugera mu Mujyi wa...
25 September 2017 Yasuwe: 669 0

Abagize Tuff Gangs ntibakozwa ibyo kujya muri Guma Guma ari nk’itsinda

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs ryakundishije benshi injyana ya Hip...
25 September 2017 Yasuwe: 339 0

Umubeyi wa Miss Elsa yampuhaye impanuro mbere yo kwerekeza muri Miss World...

Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati akaba...
25 September 2017 Yasuwe: 1600 0

King James agiye guhishura iby’ubukwe bwe n’inkumi bakundanye

Ruhumuriza James wamamaye nka King James uri kubarizwa muri Leta zunze...
25 September 2017 Yasuwe: 2957 0