skol
fortebet

Christopher yavuze ku bukwe bwe n’inkumi bwari bwatangajwe

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Muneza Christopher wamamaye nka Christopher muri muzika nyarwanda yahakanye yivuye inyuma ifoto yari imaze iminsi izengurutswa ku mbuga nkoranyambaga yamenyeshaga ibyerekeye ubukwe bwe, ngo ntateganya kurongora vuba.
Iyi foto igaragaza Christopher yegereye uyu mukobwa amwitegereza.Yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu nawe avuga ko atazi maze yandikaho ‘Save the Date’ bisa no kubwira abantu kwibuka iyo tariki. Christopher yahagaritse amasezerano ye na Kina Music nyuma yaho (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Muneza Christopher wamamaye nka Christopher muri muzika nyarwanda yahakanye yivuye inyuma ifoto yari imaze iminsi izengurutswa ku mbuga nkoranyambaga yamenyeshaga ibyerekeye ubukwe bwe, ngo ntateganya kurongora vuba.

Iyi foto igaragaza Christopher yegereye uyu mukobwa amwitegereza.Yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu nawe avuga ko atazi maze yandikaho ‘Save the Date’ bisa no kubwira abantu kwibuka iyo tariki.

Christopher yahagaritse amasezerano ye na Kina Music nyuma yaho abonye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar.

N’ubwo handitseho ‘Save de Date’ ariko nta tariki cyangwa se uko indi mihango y’ubukwe iteganyijwe bizagenda.Christopher yabwiye UMURYANGO ko yatunguwe no kubona ifoto yifotoje muri Gashyantare 2017 ariyo abantu baherako bavuga ko afite ubukwe n’uyu mukobwa bari kumwe.

Ngo ni imwe mu mafoto menshi bafotoye bashakamo imwe izaba yamamaza iki gitaramo yakoreye mu mujyi wa Kigali muri Convention Center.

Yagize ati “Yooo Musaza naratunguwe nkubwize ukuri..Iriya foto nayifotoje ubwo nashakaga kwamamaza igitaramo nkunda gukora kuri Saint Valentin…Nta bukwe mfite haracyari igihe, Si vuba gushinga urugo.”

Abajijwe icyo abura kugirango ashinge urugo nka bagenzi be barimo Safi warushinze na Judithe, yavuze ko akiri muto kuburyo haba ari vuba,yagize ati “Ndakiri muto, bariya batangiye umuziki njyewe nyiri mu ishuri, ubwo se urumva ko naba nihuse.’

Yakomeje avuga ko yishimira uburyo indirimbo ye ‘Simusiga’ yakiriwe n’abafana be,ngo kugeza ubu yamaze no kwambuka imipaka.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Simusiga’ yabwiye UMURYANGO ko kugeza ubu indirimbo yakoranye na Meddy bakiri kuyinonosora kuburyo umunsi izajya hanze bazabitangaza.

Uyu muhanzi yavuye muri Kina Music yamufashije kumurika impano ye mu myaka irindwi itambutse, yakoze anashyira hanze indirimbo zitandukanye zatumye benshi bamumenya ashimangira izina rye nk’umuhanzi ukwiye kwitabira amarushanwa atandukanye.

Christopher yahakanye ko ari gutegura ubukwe

Christopher yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda muri 2009 aho yakoze indirimbo yise "Bye Bye" ariko ntiyabasha kuyishyira hanze kubera urwego yari iriho ’rutari kuryohera abumva umuziki’. Nyuma yaho yaje gutsinda mu irushanwa ryo kuririmba ryari ryateguwe na Kina Music ahita agirwa umwe mu bahanzi bafashwaga n’iyi nzu itunganya muzika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa