Cindy Sanyu agiye kwibaruka umwana wa kabiri

12 January 2017. | Imyidagaduro | 0 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Cindy Sanyu agiye kwibaruka umwana wa kabiri

Cindy Sanyu, umuhanzikazi ukomoka muri Uganda uririmbana ingufu nyinshi ku rubyiniro, atwite inda ya kabiri yitegura kwibaruka mu minsi iri imbere aho avuga ko afite imyaka y’ubukure imwemerera gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu mwaka ushize wa 2016, Cindy yakoze ibitaramo bitandukanye bizenguruka Afurika y’Uburasirazuba. Yahamije ko ari umuhanzikazi w’umuhanga ku rubyiniro ashimangira ko agamije kugurisha muzika ye ku bafana be batagira umupaka.

Ikinyamakuru Howwe.biz cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyanditse ko ubwo Cindy yari muri ibyo bitaramo bizenguruka Afurika hari amakuru yacicikanye avuga ko yaba ari mu rukundio n’umusore mushya ariko ngo icyo gihe yavuze ko ’Nta rukundo arimo ndetse ko nta byinshi yifuza kuvuga ku buzima bwe.’

Mu cyumweru gishize uyu muhanzikazi yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga yatumye benshi bavuga ko yitegura kubyara umwana wa kabiri. Kuri iyo foto, Cindy yasaga n’umuntu wamaze kwiyongera ibiro ndetse n’umubiri we wamaze guhinduka.

Icyo gihe yabajijwe na bamwe mu bafana be icyabaye ku mubiri we avuga ko hari icyo yiteguye mu buzima bwe. Cindy yahise yandika ku rukuta rwa Twitter agaragaza ko agiye gutanga ubuzima mu minsi iri imbere.

Yagize ati " Nditeguye, gutanga ubuzima mu minsi iri imbere." Iki kinyamakuru cyavuze ko guhura na Cindy ukamwitegereza uhita ubona ko yahindutse kuburyo bugaragarira buri wese.

Ku murongo wa Telephone, Cindy uzwi mu ndirimbo ‘Ndi Mukodo’ yavuze ko ntawukwiye ku mwinjirira mu buzima kandi ko ari umukobwa ukuze kuburyo gukora imibonano mpuzabitsina ntarutangira agomba kugira kuko azi ibyiza byayo n’ibibi byayo.

Mu kwakira 2016, Cindy Sanyu yavuzweho kuba mu rukundo n’umusore mushya nyuma ya Kenneth Muyisa batandukanye bitegura kurushinga yaranamaze gutanga inkwano.

Cindy na Kenneth Muyisa bakundanye mu gihe cy’umwaka batandukana muri Gicurasi 2015. Babanaga mu nzu gusa bakigirana amakimbirane Cindy yaramutorongeje anasaba umuryango ko ‘usubiza inkwano yatanze’.

2016 yasize hari Inkuru zishimangira ko Cindy na Adam Lubega alias Chris Adams bari mu rukundo ndetse ko umusore yiteguye kujya muri Uganda kwiyereka umuryango w’uyu muhanzi.

Urukundo rwa Cindy na Lubega rwavuzwe cyane biturutse ku mafoto bombi bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’aho bafite ikintu bahuriyeho kidasanzwe.

Tanga Igitekerezo