skol
fortebet

Cindy yahishuye ikintu gikomeye cyatumye umugore wa Eddy Kenzo amusiga akishakira undi mugabo

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Cindy uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yashimye icyemezo cya Rema Namakula cyo guta umugabo we Eddy Kenzo akisangira uwari umuganga we w’imyanya myibarukiro ngo kuko atigeze yambikw impeta.

Sponsored Ad

Cindy yavuze ko kuba Eddy Kenzo yaranze kwambika impeta Rema ngo babane mu buryo bwemewe n’amategeko ari impamvu ikwiriye yagombaga gutuma amusiga akishakira undi mugabo umuha agaciro akemera ko babana bizwi na buri wese.

Nubwo benshi banenze umwanzuro wa Rema Namakula wo gusiga umugabo we Eddy Kenzo,Cindy we avuga ko uwo mwanzuro wari ukwiriye kuko ngo buri mugore wese akunda kwambikwa impeta ariyo mpamvu nawe yabenze umuzungu babanaga wari waranze kumwambika impeta ngo babane byemewe n’amategeko.

Cindy yagize ati “Nanjye natandukanye n’umugabo wanjye kubera ko yanze kunyambika impeta ngo dushyingiranwe byemewe n’amategeko kandi twari tumaze imyaka 6 tubana.Abagore bose dukunda abagabo bafite gahunda kandi uburyo bwonyine bukwereka ko umugabo afite gahunda n’ukukwambika impeta.”

Cindy yavuze ko Rema yafashe umwanzuro ukwiriye kuko kubana n’umugabo utarakwambitse impeta ngo ntacyo byakugezaho.

Rema aherutse guca ibintu ubwo yavugaga ko atagikeneye kubana na Eddy Kenzo wamufashije mu muziki akisangira Dr Hamza Sebunya wamuvuraga imyanya y’ibanga ndetse ngo mu minsi mike barakora ubukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa